Ministiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore asanga hakwiye kubaho uruhare rw’abatuye Isi mu gusigasira umutungo kamere w’amazi nka kimwe mu by’ingenzi isi icungiyeho.
Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya 7 yiga ku mikoreshereze y’umutungo kamere w’amazi irimo kubera i Kigali.Mu gutangiza iyi nama y’iminsi itanu, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinwe amazi, isuku n’isukura WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza yagaragaje intambwe Leta y’u Rwanda imaze gutera muri gahunda z’ikwirakwizwa ry’amazi meza hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi w’ihuriro mpuzamahanga ryita ku mazi, IWA, Tom Mollenkopf, ashimangira ko hakwiye kubaho uruhare rwa Leta z’ibihugu mu gushyiraho amategeko agenga imikoreshereze myiza y’amazi.
Ministiri w’ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yasabye abitabiriye iyi nama kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubungabunga amazi nk’umutungo kamere isi icungiyeho.
Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rugeze ku kigero cya 82.3% rwegereza abaturage amazi meza. Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 iteganya ko bitarenze umwaka utaha, gukwirakwiza amazi meza bizaba bigeze ku 100%.