Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’abakozi b’Urwego rw’Umutekano rwunganira Akarere (DASSO), bo mu Karere ka Rwamagana, bishimiye guhabwa moto zabaruhuye akayabo bategeshaga za moto bajya gukemura ibibazo by’abaturage mu byaro bya kure.
Muri bo harimo abavuga ko bashoboraga kugenda urugendo rubatwara amafaranga atari munsi ya 8,000 mu masaha y’ijoro igihe havutse ibibazpo cyangwa bari ku irondo. Ku wa 18 Ukuboza 2023 ni bwo abo bayobozi n’abakora mu rwego rw’umutekano bashyikirijwe moto nshyashya.
Rutinduka Pierre uhagarariye bagitifu b’utugari mu karere ka Rwamagana akaba anayobora akagari ka Gishore mu murenge wa Nyakariro yavuze ko bahura n’imbogamizi zo kugera ku baturage mu gihe bagiye gukemura ibibazo no kubahugura kuri serivisi za Leta.
Yagize ati, “Byari bibangamye kuzuza inshingano neza kuko tuzuzuriza mu biro ndetse no mu baturage aho batuye gusa ariko kuba nta kinyabiziga biragora kuko gutega moto y’ibihumbi bine ujya kureba abaturage biragorana bitewe nuko hari igihe uba udafite amafaranga bityo bikadindiza serivisi ndetse no kuzikerereza. Gusa ubwo tubonye moto ni ishimwe rikomeye kandi tugiye kuzuza inshingano neza.”
Mukanoheri Arriette uyubora akagari ka Rugarama mu murenge wa Gahengeri, yavuze ko bijya bigorana kugera mu tugari dutandukanye no kubonera amakuru ku gihe bitewe n’ikibazo cy’inyoroshyangendo.
Yagize ati, “Tugize amahirwe yo guhabwa moto kuko byaragoranaga kugera ku baturage mu gihe havutse ibibazo ariko ubu ni igisubizo kuba tubonye moto bizakuraho imbogamizi twahuraga nazo zirimo kutabonera amakuru ku gihe, gutabara abaturage ku gihe havutse ibibazo none ubu tugiye kuzikoresha dufasha abaturage, gukemura amakimbirane n’ibibazo, gusura amarondo no gukorana n’izindi nzego.”
Ndayiragije Obed ushinzwe guhuza abaturage n’Akarere ka Rwamagana muri DASSO, yavuze ko kugera ku baturage byari imbogamizi ibabangamiye ndetse bigakereza amakuru bitewe no kutagira ibinyabiziga, gusa ubu ngo bizeye kongera imitangire ya serivisi.
Yagize ati: “Nakeneraga taransiporo yo kuva ku Karere nkagera ku muturage ntinze bityo bikadindiza imitangire ya serivisi. Moto mpawe zigiye kuzana impinduka kuko ngiye kongera umusaruro ku bijyanye n’umutekano, kugera ku mutarage ku gihe kandi ntangire amakuru ku gihe bityo imitangire ya serivisi yihute kandi ifite ireme.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko moto zatanzwe ari igikoresho cy’akazi bityo bakaba biteze ko zizabafasha kunoza inshingano.
Yagize ati: “Izi moto rero bazihawe nk’igikoresho cy’akazi kizajya kibafasha kunoza no kugera ku nshingano buri munsi kandi ku gihe. Bo barazikenera cyane kuko bari mu rwego rw’umutekano aho usanga ikibaye cyose abaturage babatabariza, bakabahamagara babamenyesha ikibazo kivutse gikeneye ubutabazi kandi aba agomba gutabara byihuse kuko aba akeneye uburyo bwose bwamugeza hahandi hose ategerejwe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butangaza ko moto zatanzwe mu cyiciro cya mbere ari 42 ku banyamahanga nshingwabikorwa b’Utugari n’abakozi ba DASSO.
Biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru abanyamabanga nshingwabikorwa bujuje ibisabwa kandi bari mu nshingano 80 bazaba bazihawe ndetse na DASSO 14 bose bahagarariye abandi mu Mirenge na batatu ku rwego rw’Akarere.
Abahawe moto bazajya batangirwa amafaranga 100,000 ku kiguzi cya moto bafashe nk’umwenda, amavuta ya moto ndetse no gukanika mu gihe yagize ikibazo.