Ku wa Gatatu tariki 20 Ukuboza, mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), riherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ku bapolisi 88 bayitabiriye hagamijwe kuzamura ireme ry’imyigishirize.
Ni amahugurwa yari amaze igihe cy’amezi ane, aho abayitabiriye bahuguwe mu byiciro bibiri birimo amasomo ajyanye n’imyigishirize y’ikoranabuhanga (ITC), yatangwaga ku nshuro ya 8 ahabwa abofisiye bato 35, n’amasomo ajyanye n’uburyo bw’imyigishirize (MOI), yatangwaga ku nshuro ya 6 yitabiriwe n’abapolisi bato na ba Su-ofisiye (NCOs) bagera kuri 53.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, avuga ko aya mahugurwa ahabwa abapolisi mu byiciro bitandukanye ari ingenzi kuko abafasha gusoza inshingano zabo ndetse no mu guhugura bagenzi babo.
Yagize ati: “Kubaka ubushobozi bw’abapolisi ni imwe mu nkingi zikomeye Polisi y’u Rwanda ikoresha, binyuze mu mahugurwa atandukanye, abafasha kuzuza inshingano zabo neza no gukora kinyamwuga.
Yakomeje avuga ko inyigisho zitangirwa mu mahugurwa, umusaruro wazo ugaragarira mu bikorwa bya buri munsi Polisi y’u Rwanda ikora bigamije kubungabunga umutekano, gutahura abakora ibyaha n’ibindi bishobora guhungabanya umudendezo n’ituze rusange.”
Yashimiye abarimu ku gihe bamaze batanga amahugurwa, asaba abapolisi bayitabiriye gushyira mu bikorwa ubumenyi bayungukiyemo kandi bakajya bakomeza kwiyungura ubumenyi kugira ngo bakomeze kuzamura urwego rw’imyigishirize.
Yabashishikarije kandi ibyo byose kujya babikora bazirikana disipulini no kugira intego, kuko ni bimwe mu bizatuma buzuza inshingano zabo.
IGP Namuhoranye yijeje ishuri rya PTS Gishari, kimwe n’ayandi atangirwamo amahugurwa inkunga ishoboka mu gikorwa icyo ari cyo cyose cyo kuzamura ubumenyi bufasha abapolisi gukora kinyamwuga akazi kabo ka buri munsi.
Lt Col. (Rtd) Ndori Rulinda wari uhagarariye abarimu batangaga amahugurwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku cyizere yabagiriye cyo gutanga aya mahugurwa yitezweho kuzatanga umusaruro ufatika.
Yagize ati: “Turabashimira icyizere mwatugiriye kugira ngo dutange amahugurwa yo kongerera abapolisi ubumenyi buzabafasha kwigisha bagenzi babo nk’inzira izakomeza gufasha mu kugeza ubu bumenyi kuri benshi. Dushingiye ku murava bagaragaje mu masomo n’uburyo bayatsinze nta kabuza ko bitezweho umusaruro mwiza.”