DASSO zasabwe gukumira no kurwanya ibyaha byugarije umuryango nyarwanda

igire

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye aba-DASSO gukoresha ubumenyi bwabo mu gukumira ibyaha no gukemura ibibazo birimo ubujura, ubusinzi, gukubita no gukomeretsa n’ibindi bikomeje guhungabanya abaturage. Ibi byagarutsweho ubwo ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama 2025, aba-DASSO 300 bashya basozaga amasomo abinjiza mu kazi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Umuhango wo gusoza amahugurwa wayobowe na Minisitiri DominiqueHabumuremyi, washimye uruhare rwa DASSO mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo binyuze mu bufatanye n’Abanyarwanda ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

Minisitiri Habumuremyi, yagize ati: “Turizera ko ubumenyi mwahawe muzabukoresha mu gukumira ibyaha no gukemura ibibazo bikomeje guhungabanya abaturage birimo ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge n’ibindi, kugira ngo umuturarwanda akomeze kubaho yishimye kandi atekanye”.

Amasomo yo kwinjira muri DASSO bayahabwa ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, agaherekezwa n’amahugurwa ngarukagihe agamije kongera ubumenyi abakozi bashya.

Rwanda travel guide

Ubusanzwe urwego rwa DASSO, rwashyizweho n’itegeko rigenga imikorere yarwo kuva mu 2013, rugamije gufasha ubuyobozi bw’uturere mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha mu buryo buhamye.

Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu ba- DASSO bakunze kugarukwaho n’abaturage babashinja kubahohotera, ndetse no gukoresha imbaraga z’umurengera igihe hari hari umuturage ugaragaweho ikosa runaka, bigatuma hamwe bivamo gushyamirana.

Share This Article