Bamwe mu bagore bakora mu rwego rw’abacunga umutekano(security companies) bagaragaza ko muri aka kazi bagihuriramo n’imbogamizi zitandukanye by’umwihariko kuba badahabwa isaha yagenwe yo kujya konsa abana babo, mugihe hari abafite abana bakiri ku ibere, ibi bakabifata nko kutubahiriza itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.
Clenie MUKAKIMENYI ni Umukozi muri Guardward yagize ati” Twebwe muri security companies ntabwo duhabwa isaha twemererwa n’itegeko yo kujya konsa umwana, rero tukaba twifuza ko natwe twagira ubwo burenganzira tugenerwa n’itegeko, abana bacu bakagira umwanya wo konswa bityo bakagira imikurire myiza.”
MUKAKIMENYI, agaragaza akarengane bagirirwa mu kazi
Usibye abagore babona ko bibangamye, hari n’abagabo bakora aka kazi bagaragaza ko umugore aba akwiye guhabwa umwanya wo kujya konsa, kuko ngo biri no mu bituma umwana akura neza. Nkuko bigarukwaho na NDAHIRIWE Vital Umukozi muri ISCO.
Ati” umubyeyi arabyara, agahabwa amezi atatu, aho agarukiye mu kazi rero aba agomba guhabwa umwanya wo kujya konsa, kuko umwana aba akiri muto akeneye gukura. Muri security byagaragaye ko ababyeyi badahabwa isaha yo kujya konsa, gusa ariko batwijeje ko bigiye gukemuka”.
NDAHIRIWE Vital Umukozi muri ISCO
Evelyne NYIRAHAKIZIMANA, umugenzuzi mu karere ka Kicukiro, yagaragaje ko hari abantu bataramenya uburenganzira bwabo, kuko itegeko ryemerera umugore wabyaye ko nyuma yo kugaruka mukazi, mugihe cy’amezi 12 aba yemerewe isaha yo kujya konsa umwana.
Ati”ntabwo Security companies ariyo idafite iryo tegeko, nayo igomba kubyubahiriza, abari muri uru rwego nibamenye uburenganzira bwabo, kuko iri ni ibwirizwa ringenga umurimo mu Rwanda by’umwihariko kuri uyu mubyeyi wonsa.”
Nkotanyi Abdon Faustin ni umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora mu bigo byigenga,(SANJOSMER) agaruka kuri iki kibazo yavuze ko kuba abagore bakora aka kazi ko gucunga umutekano(security companies), badahabwa umwanya wo kujya konsa abana ari imbogamizi, gusa mu ngo ibi byose bikaba biri kuganirwaho kugira ngo bikemurwe.
Nkotanyi Abdon Faustin, agaragaza gahunda senjousmel ifite mugihe cy’imyaka 5
Kuruhande bw’ubuyobozi bwa security company ya Gardawolrd, bugaragaza ko mu bigo bya security bigoranye kubona uko umubyeyi yahabwa isaha yo kujya konsa, kuko bakorera ahantu hatandukanye Kandi hategeranye. Williams GICHOHI ni umuyobozi wa Gardaworld
Ati “gusa igishoboka ni ukujya habaho ubwumvikane hagati y’abasimburana, niba umwe akora mu gitondo, akajya asigarana ya saha cyangwa amasaha abiri yo kujya konsa umwana, ndetse tuzabikora kuburyo ntawe uzajya akatwa umushahara, kandi tuzasaba abagabo bakora muri kampani yacu kujya bafasha abagore cyane cyane abafite abana bonsa.”
William Gichoi, ibibazo biri muri gardawolrd bigye gushakirwa umuti
Minisiteri y’abakozi n’umurimo yari ihagarariwe na MPUMURO Frederick, akaba n’umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Gasabo, avuga ko itegeko rivuga ko iyo umuntu akimara kubyara ahabwa ikiruhuko, gusa nyuma yaho agahabwa igihe kingana n’isaha imwe yo kujya konsa umwana.Ati”Twasanze Kandi muri security companies henshi, isaha y’ikiruhuko itubahirizwa, muzabibona muri raporo izashyirwa ahagaragara, Kandi twizeye ko byose bizakemuka binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye, kuburyo ababyeyi bonsa bajya boroherezwa kuri iyi ngingo y’uburenganzira bw’itegeko rigenga umurimo, ndetse mu kugena umurimo w’uyu mubyeyi hakazajya habamo ya saha yemererwa n’amategeko.”
MPUMURO Frederick-MIFOTRA, abakoresha bagomba gukurikiza itegeko rigenga umurimo mu Rwanda Gusa nubwo bimeze bityo hari bamwe bagaragaje ni bura muri buri kigo cyose hagiye habamo irerero(ECD), byakorohereza aba babyeyi bonsa kubona akanya ko kujya konsa abana, bitabaye ngombwa ko bataha ngo basige akazi, cyane ko haba hari n’uturuka mu bice bya kure y’akazi.
SENJOUSMEL yifuza ko nibura 30% muri buri kampani byaba ari abagore, ndetse ngo n’abafite ubumuga bagabahwa umwanya n’urubuga mu bigo by’abikorera.
Umunyamakuru wa IGIRE.RW : Joseline NYITURIKI