Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abadepite barasaba ko bajya batumirwa mu nteko z’abaturage
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Abadepite barasaba ko bajya batumirwa mu nteko z’abaturage

igire
igire Yanditswe June 9, 2023
Share
SHARE

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, barasaba ko bajya batumirwa mu nteko z’abaturage mu mirenge, kugira ngo na bo bagire uruhare mu bitekerezo bitangwa.

Abadepite bishimiye ko batumiwe mu nteko rusange y
Abadepite bishimiye ko batumiwe mu nteko rusange y’Umujyi wa Kigali

Byagarutsweho tariki 07 Kamena 2023, mu Nteko rusange y’Umujyi wa Kigali, ihuza inteko zose zatowe n’abaturage, uhereye ku Mudugudu kugera kuri Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Ni inteko rusange yari yatumiwemo abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), hamwe na bamwe mu Badepite.

Ubwo bahagabwaga umwanya wo gutanga ibitekerezo, bimwe mu byo yagarutseho, Hon. Eugène Barikana, yashimiye kuba batumiwe mu nteko rusange ariko anasaba ko byaba ibintu bihoraho, kandi bigakorwa no ku nzego zo hasi zirimo Imirenge, Utugari ndetse n’Imidugudu.

Depite Eugène Barikana
Depite Eugène Barikana

Yagize ati “Byaba byiza abadepite bagiye bamenyeshwa bakanatumirwa mu bikorwa bibera mu mirenge, hari intambwe yatewe ugereranyije no mu gihe cyashize, ariko Abadepite bakwiye kujya bagaragara, hafi 80% batuye muri uyu Mujyi. Ya migoroba y’ababyeyi, gahunda za nimugoroba, abo Badepite bagira uruhare, kandi byafasha.”

Asubiza ikibazo cy’Abadepite bifuza ko bajya batumirwa muri gahunda zitandukanye zirimo n’inteko z’abaturage, Minisitiri Musabyimana, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye z’ibanze ko igihe cyose bafite ibikorwa bajya bibuka gutumira Abadepite.

Yagize ati “Umuntu ufite igikorwa mujye mubaha ubutumire, murabazi Abadepite muraturanye, mujye mutanga gahunda zihari zihurirwamo n’abaturage, baze dufatanye kugira ngo dukemure ibibazo. Ntabwo ari ngombwa ko babyifuza kandi tuzi ko umusanzu wabo udufasha mu gukemura ibibazo, ibyo byo biranadufasha, turabikeneye ni nko korosora uwabyukaga.”

Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi mu nzego z
Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze ko bajya batumira Abadepite mu bikorwa bibahuza n’abaturage

Muri iyo nteko rusange hagaragarijwemo ibyagezweho, ndetse hahembwa imidugudu 10 yahize iyindi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta mu Mujyi wa Kigali, ugizwe n’imidugudu irenga igihumbi.

You Might Also Like

MINUBUMWE yasabye abagororwa b’abagore bagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside kurangwa n’ubumwe

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

igire June 9, 2023 June 9, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?