Abadepite batoye itegeko ryemeza inguzanyo ya miliyoni zirenga 173 z’amayero azakemura ikibazo cy’amashanyarazi

igire

Abadepite batoye itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 173.840.000 z’amayero hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, azifashishwa mu guteza imbere ingufu.

Umunyamabanga wa leta Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Godfrey yamurikiye Inteko Rusange y’Abadepite uyu mushinga w’amasezerano y’inguzanyo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yemereye u Rwanda.

Yavuze ko iyi Banki yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 173.840.000 z’amayero asaga miliyari 296 084 288 000 Frw, azaba agenewe urwego rw’ingufu hashingiwe ku ku musaruro w’ibyakozwe.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali, tariki ya 31 Kanama 2025.

Asobanura ibyamaze kugerwaho, Kabera yavuze ko Igipimo cy’abafite amashanyarazi mu Rwanda cyiyongereye kikava kuri 34% cyariho mu mwaka wa 2017 kikagera kuri 72% muri 2024. Ni mu gihe igipimo cy’ingo zikoresha ibikoresho bigenzweho byo guteka bitangiza ibidukikije, imbabura na biogas, kigeze kuri 33.7%.

Yavuze ko n’ubwo icyo gipimo cyiyongereye, hakiri imbogamizi zijyanye n’ubushobozi bucye bw’imari, intera iri hagati y’ahari imiyoboro y’amashanyarazi n’aho abafatabuguzi batuye no kutabona uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije.

Kabera Godfrey asobanura ko mu rwego rwo gukemura izi mbogamizi, ariho Banki Nyafurika itsura Amajyambere yemereye Leta y’u Rwanda inguzanyo izafasha gukemura ibibazo bikiri mu rwego rw’Ingufu hagendewe ku musaruro w’ibyakozwe.

Yasobanuye ko iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 17, itangira kubarwa nyuma y’imyaka 8, ikaba izishyurwa ku kigereranyo cy’inyungu ya 2%.

Ibyo iyi nguzanyo izafasha u Rwanda

Umunyamabanga wa leta Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Godfrey, avuga ko iyi nguzanyo izifashishwa mu gutanga umuriro w’amashanyarazi n’ibikoresho byifashishwa mu guteka bitangiza ibidukikije ku ngo ibihumbi 200, ibi bikoresho bitangiza ibidukikije kandi bizatangwa mu bigo bya Leta birimo amashuri n’amavuriro 310, inafashe ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda bigera kuri 850..

Izafasha kandi mu gushyira amatara ku mihanda ifite uburebure bwa Kilometero 200 mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali, ndetse no guha umuriro w’amashanyarazi adafatiye ku miyoboro abafatabuguzi bashya bagera ku bihumbi 50 mu ntara zose z’igihugu.

Kabera Godfrey yari yasabye Abadepite gushyikira uyu mushinga .

Ati “Ndabasaba ko wahita utorwa, utagombye guca muri Komisiyo.”

Nyuma yo gusobanurirwa iby’uyu mushinga, Abadepite babajije niba uzakemura bimwe mu bibazo bikunze kugaragara birimo ibura rya hato na hato ry’umuriro, ibikoresho by’umuriro w’amashanyarazi byangirika mu gihe gito n’uburyo abaturage bazafashwa koroherwezwa ikiguzi mu gihe bazaba bagezwaho ibi bikoresho.

Kabera Godfrey yabasobanuriye ko bazakorana na ba rwiyemezamirimo mu itangwa ry’ibikoresho byifashishwa mu guteka bitangiza ibidukikije, hagamijwe gufasha abaturage kwishyura ikiguzi bitabagoye.

Ati “Ariko ni ibiganiro tukirimo turakomeza dukorane n’inzego z’abikorera kugirango turebe uburyo twakongera amahirwe yo gukoresha gaz niyo tubona ifite umusaruro uri hejuru.”

Yongeyeho ati “Bisaba ko dushyiraho ibikorwaremezo bitandukanye bifasha mu kubaka ubushobozi bwo kubika gas mu gihugu.”

Yavuze kandi ko hari n’indi mishinga igihugu cyashoyemo imari nka Gas Methane kugirango harebwe niba yabyazwa uburyo bwo gucana, bikaba byanahindurwa mu buryo bukoreshwa mu ngo.

Nyuma yo gusobanurirwa iby’uyu mushinga, Abadepite 76 batoye iri tegeko, nta n’umwe waryanze cyangwa ngo yifate.

Share This Article