Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abadepite batoye umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Abadepite batoye umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu

igire
igire Yanditswe February 24, 2023
Share
SHARE

 

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite, yatoye umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri.

Ni itegeko ryakiriwe neza na bamwe mu baturage bavuga ko iri tegeko hari byinshi rizakemura birimo kubonera ubuvuzi hafi bitabasabye kujya ikantarange.

Iri tegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri w’umuntu ku mpamvu z’ubuvuzi, kwigisha cyangwa ubuhanga.

Riteganya ko mbere yo kuvana mu mubiri w’umuntu cyangwa gusimbuza, utanga cyangwa uhabwa abanza kwiyemerera mu nyandiko amaze gusobanurirwa no kumva neza uko gutaga no guhabwa bizakorwa, ingaruka n’inyungu bishobora guturuka kuri uko gutanga cyangwa guhabwa urugingo, ingirangingo, akaremangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri.

Ni mu gihe utanga cyangwa uhabwa ashobora kwisubiraho igihe icyo aricyo cyose kuvana mu mubiri w’umuntu cyangwa gusimbuza bitarakorwa.

Ikindi ni uko ikiguzi cya serivisi zose zijyanye no kuvana mu mubiri w’umuntu no gusimbuza k’utanga n’uhabwa cyishyurwa n’ubwishingizi bw’indwara uhabwa yafashe.

Iyo ikiguzi cyose kitishyuwe hashingiwe ku bwishingizi bwafashwe, igice gisigaye cyishyurwa n’uhabwa.

Ni itegeko bamwe mu badepite babanje kujyaho impaka mbere y’uko ryemezwa aho bamwe bagaragaza impungenge barifiteho.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Uwamariya Odette avuga ko iri tegeko ritowe rizafasha abatari bacye bajyaga i mahanga gushaka serivisi z’ubuvuzi buteye imbere.

 

USHKA KA KWAMAMAZA WAHAMAGRA KURI 0788433581

 

“Bigaragara ko umuntu ashobora kugira urugingo rwe rumwe yakwigomwa kandi agakomaze kubaho nk’uko yari abayeho, niba ufite 2 abaganga bagapima bagasanga rumwe ruvuyeho wakomeze kubaho ufite urwo rugingo. Birashoboka ko umuntu yavuga ati ntanze uru rugingo akinariho rukaramira ubuzima bw’abandi baturage. Ariko noneho igikomeye kinarimo ni uko hari ingingo nyinshi tutakoreshaga kuko iyo umuntu yapfaga yabaga azijyanye zose, bivuze ko uyu munsi umuntu amaze gupfa birashoboka ko izo ngingo zakurwa muri uwo mu biri zikaramira ubuzima bw’abandi banyarwanda.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko kuba abadepite batoye iri tegeko bigiye kuziba icyuho cy’abantu bajyaga mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa ingingo ziba zangiritse.

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal ngo byamaze kwitegura gutangira gutanga serivisi zo gusimbura ingingo zirwaye.

Iri tegeko rinagaragaza uburyo umuntu ashobora kwitangaho irage, igihe apfuye hakagira ibice by’umubiri byifashishwa mu kuvura abandi cyangwa gufasha mu bushakashatsi.

Umubiri w’umuntu wapfuye wabuze bene wo nawo ushobora gukoreshwa.

 

You Might Also Like

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo

igire February 24, 2023 February 24, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?