Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza ku bijyanye n’ubufatanye mu byerekeye kurengera impunzi n’abimukira.
Ayo masezerano avuguruye yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 05 Ukuboza 2023.
Ni nyuma yuko ku wa 18 Mutarama 2024, Inteko ishinga Amategeko y’u Bwongereza umutwe w’Abadepite, na yo yemeje umushinga wa Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, wo kohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro.
Uyu mushinga wemejwe ku bwiganze bw’amajwi 320 bbawushyigikiye kuri 276 batoye ko batabishyigikiye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza muri Mutarama yatangaje ko Guverinoma yiteguye kohereza by’agateganyo abimukira ba mbere bagera ku 33,085 mu mpera za Werurwe 2024.
Perezida Kagame ubwo yari i Davos mu Busuwisi, yabajijwe n’Umunyamakuru niba abona gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda izakunda, yavuze ko ikibazo cy’abimukira kireba cyane u Bwongereza kurusha u Rwanda.
Perezida Kagame yemeje ko amafaranga u Rwanda rwahawe n’u Bwongereza muri iyi gahunda azakoreshwa kuri aba bimukira kandi ko bataje u Rwanda rushobora kuyasubiza.
Abasesengura amategeko Mpuzamahanga bavuga ko icyemezo u Rwanda rwafashe cyo kwakira abimukira bazoherezwa n’u Bwongereza kigaragaza agaciro u Rwanda ruha ikiremwamuntu.
Tariki 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza bashyize umukono ku masezerano ya mbere y’ubufatanye mu iterambere no kwakira abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo butemewe.
Kuri uwo munsi Guverinoma y’u Bwangereza yavuze ko aya masezerano ari umushinga ibihugu byombi byagiyeho inama mu gihe cy’amezi 9, bemeje ko nta guhubuka cyangwa kwibeshya kwabayeho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yavuze ko kwakira impunzi n’abimukira bifite umuzi ku mateka y’u Rwanda.
Uyu mushinga uteganya ko u Bwongereza buha u Rwanda amapawundi miliyoni 290, ni ukuvuga amanyarwanda arenga miliyari 450.4 kugira ngo rujye rwakira by’agateganyo abafatiwe muri icyo gihugu mu gihe ubusabe bwabo bukirimo kwigwaho.
Hagati aho Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel, yabwiye Inteko Rusange y’Abadepite ko hari umushinga w’itegeko rishyiraho urukiko ruburanisha impunzi mu Rwanda no guhindura itegeko risanzwe rizigenga.
Ati: “Ibigiye guhinduka mu mategeko yacu ntibizaba bireba gusa abimukira cyangwa abasaba ubuhunzi, ni kuri bose.”