Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’Abadepite baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia.
Izi ntumwa ziri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwigira kuri gahunda zitandukanye no gusangizanya ubunararibonye n’abagize inzego zitandukanye.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille avuga ko bishimira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Zambia, ndetse n’uko bashyizeho uburyo buhamye bwo gukomeza gukorana kugira ngo barusheho kubaka umubano hagati y’abagize inteko z’ibihugu byombi.
Iri tsinda ry’Abadepite baturutse muri Zambia baje kwigira ku Rwanda nk’igihugu kimaze kugera kuri byinshi nabo bakazabyubakiraho nk’igihugu cyabo.
U Rwanda na Zambia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse n’amasezerano hagati y’abikorera ku mpande zombi.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ayo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ishoramari hagati y’Ikigo gishinzwe iterambere muri Zambiya (ZDA) n’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB); ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, mu bijyanye n’uburobyi no guteza imbere ubworozi n’ubufatanye mu bucuruzi , ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse n’amasezerano hagati y’abikorera ku mpande zombi.