Inteko y’Ubwongereza, umutwe w’abadepite, watoye umwanzuro ushyigikira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, nyuma yo kugaragaza ko ari igihugu gifite umutekano.
Ni umwanzuro watowe ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagezwagaho umushinga w’itegeko ugamije gufasha iki gihugu gukuraho imbogamizi inzitizi zose zishobora gutuma gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Uyu mushinga wifuzwa ko uba itegeko watsinze ku kinyuranyo cy’amajwi 44, dore ko abagera kuri 313 mu badepite b’u Bwongereza batoye bawushyigikira mu gihe abatari bawushyigikiye ari 269.
N’ubwo bimeze gutyo biteganyijwe ko muri Mutarama umwaka utaha uyu mushinga uzasubira imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Benshi mu bashyigikiye uyu mushinga ni abo mu ishyaka rya Conservative Party rya Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak.
Minisitiri w’Intebe, Rish Sunak yagize icyo avuga nyuma yayo matora, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, agira ati: “Abongereza nibo bagomba guhitamo ugomba kuza muri iki gihugu, bitari agatsiko k’abagizi ba nabi cyangwa inkiko zo mu mahanga. Nibyo uyu mushinga w’itegeko ugaragaza.”
Yongeyeho ati: “Ubu tugiye gukora ibishoboka kugira ngo dushyireho amategeko, azatuma hakorwa ingendo mu zigana mu Rwanda no guhagarika amato azana abimukira.”
Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko uwo mugambi ugamije guca intege abimukira bambukira mu twato duto, banyuze mu nzira ya ‘English Channel’. Bakinjira muri icyo gihugu. Ibyo Minisitiri w’Intebe Sunak yashyize mu by’ibanze ashaka guhagarika.
Ku wa 14 Mata 2022 nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu, agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse muri icyo gihugu, binjiyeyo binyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama 2022.
Uyu mushinga w’itegeko nyuma yo kwemerwa muri iki gice cy’inteko y’Ubwongereza kizwi nka ‘House of Commons’ utegereje urundi rugamba ugomba kuzanyuramo mu wundi mutwe wo hejuru y’uwo uzwi nka House of Lords.
Minisitiri Chris Philp w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko leta itegereje kumva ibitekerezo by’abadepite ku buryo bugamije kunoza uyu mushinga.