Ibi aba bafana babivuga biturutse kuba iyi Ikipe ya Grimsby Town yarakinishije umukinnyi utari wemerewe gukina mu mukino w’igikombe cya Carabao wabaye kuwa 27 z’ukwezi kwa munani umwaka wa 2025 batsinzemo Manchester United aho iyi kipe ya Manchester united yo itangazako nta gahunda ifite yo gusabako uyu mukino wasubirwamo kubera aya makosa yakozwe na Grimsby Town
Umukinnyi uvugwa ni Clarke Sydney Omondi Oduor umunyakenya w’imyaka 26 y’amavuko ukina hagati mu kibuga cyangwa inyuma ku ruhande rw’ibumoso yandikishijwe saa sita zijoro zirengaho umunota umwe avuye mu ikipe ya Bradford City nk’intizanyo ku munsi wabanjirije umukino wabereye i Blundell Park, byatumye atubahiriza isaha ntarengwa yo kwiyandikisha abakinnyi kuko yarengejeho amasegonda mirongitandatu ku isaha yateganyijwe .
Oduor yinjiye ku munota wa 73 asimbuye George McEachran mu gihe iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri yari yamaze gutsinda Manchester united ibitego 2-0.
Yakomeje kuba umukinnyi rukumbi wa Grimsby Town utarabashije gutsinda penaliti, muri 12-11 batsinzemo Manchester united ni nyuma yuko mu mukino hagati Manchester United yari yishyuye ibyo bitego byombi .
Kubera gukora aya makosa ikipe ya Grimsby Town yabimenyesheje English football legaue maze icibwa amande y’ibihumbi 20 by’amapawundi ndetse ikaba izahanishwa andi ibihumbi icumi by’amapawundi niyongera gukinisha umukinnyi utemerewe gukina kugeza ingengabihe ya 2025-2026 isojwe .
Itangazo rya EFL ryagiraga riti:” Nyuma yo gusuzuma byimazeyo ibimenyetso byose no gusuzuma icyemezo cyafashwe mbere ku bijyanye n’ibyaha mu gikombe cya shampiyona, akanama kafashe umwanzuro ko gutangaigihano cy’ ihazabu ,Inama y’ubuyobozi yongeyeho ko kuba iyi kipe itarubahirije amabwiriza yayo bitari nkana kandi ko nta mugambi yari ifite wo kubeshya cyangwa kuyobya abantu kandi kuva icyo gihe, iyi kipe yashyizeho ingamba zitandukanye zo kwirinda ko ibintu nk’ibi byongera kubaho mu gihe kizaza.
Ikinyamakuru Daily Mail Sport dukesha iyi nkuru gitangazako Manchester United yahisemo kudakomeza iki ikibazo mu gihe abafana basaba ko umukino usubirwamo cyangwa ko Grimsby Town yirukanwa mu irushanwa. .
Mu mwaka wa 2019 ikipe ya Liverpool yaciwe amande y’ibihumbi 200 by’amapawundi, ariko ntiyirukwirukanwa mu gikombe cya shampiyona nyuma yo gusezerera umukinnyi wo hagati Pedro Chirivella mu mukino wa gatatu batsinze MK Dons.
Ariko mu gikombe cya FA mu 2023, Barnsley yirukanwe mu irushanwa nyuma yo gukoresha umukinnyi utabikwiriye mu mukino wo kwishyura yatsinzemo Horsham Town , icyo gihe umukinnyi ntiyari yemerewe gukina umukino wa mbere hagati y’impande zombi, bityo yafatwaga nk’utazemererwa gukina umukino wo kwishyura.
Izi manza zose zatekerejweho na Manchester United mbere y’uko hafatwa icyemezo cya cya EFL ihana Grimsby Town
Itangazo ry’ikipe ya Grimsby Town ryo kuri uyu wakabiri riragira riti: “Inyandiko ya Oduor yashyikirijwe EFL nyuma y’umunota umwe igihe ntarengwa cyari cyarangiye kandi ikibazo nticyahise kimenyekana n’ikipe bitewe n’ikibazo cya mudasobwa cyabaye muri Grimsby”.
“Twemeranya n’ihazabu twaciwe kandi twemera byimazeyo akamaro ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza arebana n’amarushanwa.
Iri kosa ntiryari rigambiriwe, kandi twakoze mu mucyo binyuze mu kwiyitirira ayamakosa akimara kumenyekana. “Kuva icyo kibazo cyabaho, twakoze isuzuma ryimbitse ry’imikorere yacu kandi dushyira mu bikorwa ingamba zikomeye zo kwemeza ko bidashobora kongera kubaho.
“Turashimira Inama y’ubuyobozi ya EFL kuba yaremeye ubufatanye bwacu n’imigambi yacu, kandi dukomeje kwiyemeza mu buryo bwuzuye gukomeza amahame y’umwuga n’amategeko yo mu rwego rwo hejuru”.
Umunditsi:BIGENIMANA Didier