Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangarije Kigali Today ko ibinyabiziga bifungiye ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru ari 903, ba nyirabyo bakaba bahamagarirwa kujya kubitora kugira ngo bitazatezwa cyamunara.
Ati “Kubera impamvu zitandukanye byabaye ngombwa ko bongererwa igihe cyo kuhagera bagatwara ibinyabiziga byabo, ariko uzatinda kuza kureba ikinyabiziga cye kizatezwa cyamunara nk’uko mategeko abiteganya”.
CP Kabera avuga ko kugera ahafungiye ibyo binyabiziga bikomeje kugeza tariki 20 Kamena 2023.
Ku binyabiziga byafatiwe mu ntara nabyo Polisi ivuga ko izabanza kumenyesha ba nyirabyo mbere y’uko bitezwa cyamunara.
Ibi binyabiza bifungiye kuri Polisi byose byagiye bifatirwa mu makosa atandukanye, ba nyirabyo bahawe amahirwe yo kongererwa iminsi yo kujya kubifata.
Ikindi yibukije abantu ni ukutajya kwiyitirira ikinyabiziga kitari icyabo, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi ibanza gutanga itangazo kugira ngo yibutse abafite ibinyabiziga byafashwe, kwitabira kujya kubikurikirana bitarajya muri cyamunara.
Ingingo no 38 y’itegeko no 34/1987 iteganya ko iyo ikinyabiziga kirengeje ukwezi cyarafatiriwe gishobora gutezwa cyamunara.
Ariko Polisi ibaha igihe gihagije cyo gukemura ibibazo bafite bagasubizwa ibinyabiziga byabo.