Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakurwamo
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakurwamo

igire
igire Yanditswe February 29, 2024
Share
SHARE

Abaturage bafite imirima iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo yahinzwemo ubwatsi bw’amatungo barasaba ko basubizwa ubutaka bwabo nyuma y’uko butangiye guhingwamo n’abandi kandi bari babukuwemo babwirwa ko buri mu mbago zitemewe gukorerwamo ubuhinzi.

Aba baturage ni abo mu tugari dutatu two mu Murenge wa Gashaki dukora ku Kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Musanze.

Abaganiriye na RBA bavuze ko bari bafite imirima muri metero 50 z’Ikiyaga cya Ruhondo nyuma haza guterwa ubwatsi bw’urubingo rw’amatungo bikozwe n’abandi baturage none ubu ngo byateje amakimbirane muri utwo tugari.

Basaba ko na bo bakwemererwa kuhatera ubwatsi kuko iyo mirima yahoze ari iyabo none ngo babuze ubwatsi.

Ku rundi ruhande abaturage bivugwa ko bigabije iyo mirima bakayihingamo ubwatsi bavuga ko biteguye kuyisubiza mu gihe cyose ubuyobozi buzagira umurongo butanga kuri iki kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Ntambara Allan, yavuze ko ibyo bibazo by’ubwumvikane buke mu baturage bihari ariko hategerejwe umwanzuro uzatangwa n’ubuyobozi bw’akarere kuko hari itsinda ryashyizweho ririmo kubikurikirana.

Muri 2016 ni bwo abaturage bari bafite imirima ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo muri metero 50 bayitanze kuko ari mu mbago z’ahantu hakomye ariko batungurwa no kubona abandi bayihingamo.

You Might Also Like

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa

Karongi: Ikibazo cy’ibiryo by’amatungo gituma bajya kubigura muzindi ntara

Umujyi wa Kigali watanze inzu ku miryango 172 yatujwe mu Mudugudu wa Mpazi

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

igire February 29, 2024 February 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?