Abivuriza ku bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu, basabye Minisiteri y’Ubuzima kongera umubare w’abaganga no kubyagura cyangwa bikimurirwa ahandi kuko bishaje bitakijyanye n’igihe.
Abarwayi bivuriza mu bitaro bya Gisenyi bamwe muri bo baba bazindutse, ariko bababazwa n’uko bucya, amanywa akabagereraho batarahabwa serivisi, ibyo bahamya ko biterwa n’abaganga badahagije.
Indi mpamvu basanga ari ipfundo rya serivisi itanoze bahabwa, ni inyubako nto, zishaje zitakijyanye n’igihe bakaba bifuza ko ibitaro byagurwa cyangwa bikimurwa.
Ibi bibazo bivugwa n’abagana ibitaro bya Gisenyi, babigaragarije Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana wasuye ibi bitaro areba imikorere yabyo, maze yizeza abarwayi ko harimo gushakwa uko abaganga bakongerwa.
Mu kurushaho kunoza akazi no gutanga serivisi nziza, Minisiteri y’Ubuzima yijeje kongerera ubushobozi n’ubumenyi abaganga iborohereza kujya kwiga ku nguzanyo.