Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana na virusi ya Marburg abatega nabakoresha moto barasabwa kwitwararika no kugirira amakenga kasike (casque), bambara bakayigirira isuku ihagije mu rwego rwo kwirinda ko bakwandura cyangwa bakanduza abandi Marburg.
Abinyujije ku rubuga rwa ‘X’ kuri uyu wa 06 Ukwakira Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko umuntu wiyumvamo ibimenyetso birimo umuriro mwinshi cyangwa nibindi adakwiye gutega moto ahubwo akwiye kwihutira kujya kwa muganga.
Ati: ”Umuntu ufite ibimenyesto cyane cyane umuriro mwinshi cyangwa umutwe ukubabaza ntukwiye kujya kuri yo moto ngo wambare iyo kasike kuko ushobora kuba ugiye gukwirakwiza uburwayi.”
Yongeyeho ko guhagarika ingendo za moto mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Murburg atari cyo gisubizo, kandi hari uburyo bwiza abantu bamenyereye bashobora kwirinda burimo no kugirira isuku kasike.
Ati: ”Ntabwo twavuga ngo moto zirahagaze nicyo kibaye igisubizo kandi dushobora kureba uburyo abantu bagendera kuri moto, babikora mu buryo bwiza tubona hari ibyo umuntu yakora abivanye ku mutima we bikadufasha gutsinda Murburg nkuko twatsinze ibindi byorezo.”
Arongera ati: ”Wowe wambara kasike utazi uwayambaye ubundi wagakwiye kuba wisukura. Mu gihe cya COVID-19 hari ibyo twari tumaze kumeneyera byo gusukura. Si na kasike gusa hari nibindi aho umuntu yicara, aho ujya ahari abantu benshi hari hicaye abandi, mu bwiherero nahandi hose umuntu akwiye kugira amakenga.”
Virus ya Marburg ikwirakwira binyuze mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye kandi wagaragaje ibimenyetso.
Nubwo Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko nta muti nta n’urukingo rwa Murburg biraboneka, isaba uwiyumvamo ibimenyetso birimo kuribwa umutwe, umuriro ukabije, kuruka, gucibwamo nibindi, kwihutira kujya kwa muganga bakavura ibyo bimenyetso kuko bishobora kumwongerera amahirwe yo kubaho.
Ku wa 03 Ukwakira 2024, Ikigo gikora imiti cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , Gilead Sciences, cyavuze ko kigiye guha u Rwanda doze 5000 y’umuti ugagabanya ubukana bw’indwara iterwa na virusi ya Marburg.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigaragaza ko umuntu wanduye Marburg aba afite ibyago bingana na 86% byo kwica nayo.