Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’aka Gatsibo, burasaba abaturage guhunika imyaka bejeje aho kuyigurishiriza rimwe kuko aribyo bituma igiciro cyashyizweho kitubahirizwa. Ku rundi ruhande ariko nanone, abacuruzi bagura munsi y’igiciro cyashyizweho bakibutswa ko bashobora guhura n’ibihano.
Abahinzi b’ibigori mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo ubu batangiye isarura. Abagura umusaruro wabo ariko ngo ntibubahiriza igiciro cyashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, cy’Amafaranga 400 ku kilo ku bigori bihunguye na 311 ku mahundo.
Hakizimana Emmanuel wo mu Murenge wa Mukama, avuga ko babuze isoko ry’umusaruro w’ibigori kuko ubu ngo barimo kugurirwa ku mafaranga 200 ku kilo ku bigori bihunguye, ndetse akaba anafite impungenge ko bose nibamara gusarura, igiciro gishobora kumanuka kikagera ku mafaranga 100 ku kilo.
Ati “Abasaruye mbere bagurishije kuri 300 ikilo, ubu biri kuri 200, nta giciro wavuga ngo kirahari. Mu by’ukuri bizasoza birimo kugura nk’amafaranga 100 ku kilo. Ibi rero bisubiza inyuma umuhinzi akaba atakwiteza imbere n’ubwo umusaruro wabonetse.”
Umucuruzi w’imyaka mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko igiciro cyashyizweho na Leta bigoye ko cyakubahirizwa, kubera ko abaturage beza imyaka bashaka amafaranga kugira ngo babone uko bongera guhinga vuba.
Icyakora avuga ko ibikorwa ari amakosa kuko ugereranyije igishoro umuturage aba yarashyize mu murima, n’igiciro ahabwa harimo ikinyuranyo kinini ku buryo bibaye byiza abaturage bahunika umusaruro wabo, kuko uko iminsi ishira ariko igiciro kizazamuka.
Yagize ati “Nk’ubu benshi baracyasarura ariko kubera ko iki gihembwe cy’ihinga twinjiyemo bisaba guhinga kare, abaturage babitugurisha bitaranuma neza, usanga twiyanikira. Ikindi buriya natwe isoko ryacu ni Kigali, iyo bigura menshi tubaha menshi, baduha macye nawe urabyumva ingaruka ni ku muhinzi nubwo aba yarashoye byinshi, ariko bishoboka bakabibitse kuko igiciro kizazamuka, ikibazo ni ukubona uko agura indi mbuto n’ifumbire.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko kutubahirizwa kw’ibiciro guterwa n’uko abaturage bagurisha umusaruro wabo wose bakiweza. Avuga ko nubwo ubuhunikiro bwubatswe na Leta budahagije, abaturage bakwiye gushaka uko bahunika umusaruro wabo mu ngo, bakazagurisha ku giciro cyemewe cyatangajwe na Leta.
Yagize ati “Turasaba ko buri muryango washaka uko uhunika umusaruro wejeje, tukareka ibintu byo guhita dushora ku isoko imyaka icyera ahubwo tukagurisha twitonze, kuko kugurishiriza rimwe ibyo twejeje icyarimwe nibyo bituma ibiciro bitubahirizwa.”
Ni mu gihe mugenzi we uyobora Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, we avuga ko bamaze gukorana inama n’abacuruzi b’imyaka ndetse n’abayobozi mu nzego zose, kugira ngo habeho ubufatanye igiciro cy’ibigori cyatangajwe kibe aricyo gikurikizwa. Yibutsa abacuruzi ko uzarenga ku mabwiriza yatanzwe akagura umusaruro w’abaturage ku mafaranga ari munsi y’igiciro fatizo cyashyizweho azahura n’ibihano.
Gasana ati “Abantu bagurira abaturage munsi y’igiciro fatizo cyashyizweho, twasabye n’Imirenge ko dufatanya abo bantu babirekeraho, batabireka tukabafatira ibyemezo.”
Nubwo aba bayobozi bavuga ko ingamba zafashwe, ntibibujije ko abahinzi bahendwa kuko ubwo twakoraga iyi nkuru, mu Murenge wa Nyagatare igiciro cy’ibigori kiri hagati y’amafaranga 170 na 200 ku kilo, mu gihe mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, ingemeri imwe igura Amafaranga y’u Rwanda hagati ya 200 na 300.