Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko abahinzi bato 50% byabo ari bo babasha gukoresha imbuto nziza zitanga umusaruro, bityo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kunoza urwego rwo gutubura imbuto nziza, hagamijwe kuzihazaho mu gihugu no gusagurira amasoko mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ndabamenye Télèsphore, yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, mu muhango wo gutangiza ubufatanye bw’Ishyirahamwe ry’abatubura imbuto nziza mu Rwanda (NSAR), ibigo by’imari n’amabanki, n’ibya Leta bugamijwe guteza imbere uruhererekane mu gutubura imbuto nziza.
Ni igikorwa kandi cyahuriranye no kwizihiza imyaka 10 Ishyirahamwe ry’Abacuruza n’Abatura Imbuto Nziza mu Rwanda (NSAR) rimaze rishinzwe.
Minisitiri Dr Ndabamenye yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo gutuma abahinzi bose babona imbuto nziza mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Yavuze ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kongera uburyo bunoze bwo gutubura imbuto hagamije no kozoherezwa ku masoko yo hanze y’igihugu, hibandwa cyane ku ruhare rw’abikorera.
Ati: “Icyo dushaka ni uko igipimo cyo gutubura imbuto cyazamuka. Ubushakashatsi burahari, hari n’ibyabukozwemo, ariko biba bisaba ko bigira ingano ihagije kugira ngo bigere ku baturage benshi.”
Minisitiri Dr Ndabamenye yanavuze ko kuba kugeza ubu abahinzi bato bagera kuri 50% ari bo babona imbuto nziza bisaba kongera imbaraga kugira ngo n’abandi basigaye bazigereho.
Yagize ati: “Turashaka gukoresha imbuto nziza ku kigero kiri hejuru, abaturage b’abahinzi bato bayikoresha ntabwo bararenga 50%, ariko twe twifuza ko nko ku rwego rw’igihugu abaturage bakoresha imbuto 100%. Twashyizeho ibyanya bigega byose, muri gahunda twihaye n’ubundi ya Guverinoma yo guteza imbere ubuhinzi aho abaturage bizafasha kugera ku mbuto nziza bose.”
Yakomeje agira ati: “Turashaka ko imbuto abahinzi bakoresha ziboneka no mu gihembwe kibanza. Ni yo mpamvu dukorana n’abazitubura kugira ngo habeho kumvikana, ntihagire icyuho mu kubona imbuto ihagije, kandi bamenye imbuto zose zikenewe, harimo n’inyongeramusaruro.”
Ibigo by’abikorera birimo NSAR, Banki ya Kigali, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) byinjiye mu bufatanye bushingiye ku masezerano yo guteza urerekane rw’ubucuruzi n’ubutubiz bw’imbuto nziza.
Dr. Ndabamenye yahamije ko ubwo bufatanye buzamara imyaka 7, buzafasha igihugu kubona ibikorwa remezo bikenewe no kugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’imbuto nziza ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa NSAR Innocent Namuhoranye, yahamije ko gufatanya bizagira akamaro abahinzi n’abandi bari mu ruhererekane rwo gutubura imbuto nziza mu Rwanda.
Yagize ati: “Dufite ubufatanye mu igenamigambi ry’imyaka 7 ku buryo buri kigo cyiyemejo gushora imari muri ubwo bufatanye.”
Yunzemo ati: “Niba umucuruzi akeneye amafaranga runaka bitewe n’ubunini bw’umushinga wo gutubura imbuto, Banki irayaguha, hashingiwe ku mabwiriza ubundi ugakora nta kibazo.”
Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa ibigo bitubura imbuto nziza bigera kuri 30, birimo kompanyi n’amakoperative, bikomeje kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku mbuto nziza.






