Bamwe mu bahinzi bahinga umuceri mu Ntara y’Iburasirazuba basaba ko bafashwa kubona isoko ry’umuceri urenga toni 16.000 waheze mu bubiko no ku bwanikiro bitewe no kubura inganda ziwakira, bakaba bafite impungenge ko ugiye kwangirika.
Abahinzi baganiriye na Imvaho Nshya bavuze ko batewe impungenge n’imvura y’Umuhindo ishobora kugwa igasanga umusaruro wabo batangiye gusarura muri Gicurasi 2024 ukiri ku bwanikiro no mu bubiko, ukaba wakwangirika bitewe no kuba inganda bagemuragaho umuceri zitakiwakira.
Abayobozi b’amakoperative n’abahinzi batandukanye bavuze ko inganda basanzwe bakorana zanze kwakira umusaruro wabo nyuma yuko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) imenyesheje abahinzi b’umuceri ko umufatanyabikorwa East Africa Exchange (EAX) yemerewe kugura umuceri wose weze mu gihe cy’ihinga 2024B ku giciro cyashyizweho nkuko biri mu itangazo yatangaje.
Abahinzi bavuga ko biri kubagiraho ingaruka zirimo ubukene kandi bikaba bishobora kubatera ibihombo.
Mukamana Anne yagize ati: “Abanyenganda bajyaga batugurira barifashe banga kutugurira bavuga ko ngo igiciro kiriho kiri hejuru kandi ko ngo bambuwe uburenganzira bwo kugura umusaruro. Igihombo biri kuduteza nuko umusaruro uri kwangirikira ku mbuga kandi kutabona mafaranga biri kudutera ubukene ngo twongere dushore duhinge.”
Kagabo Sam na we ati: “Twegereje itangira ry’amashuri kandi nta mafaranga dufite ku buryo amafaranga y’ishuri azatubera ikibazo. Kugeza ubu twibaza igihe umusaruro wacu izajyanwa twarahebye kuko inganda zaranze. Dufite impungenge ko mu gihe imvura yagwa, ishobora kuwusanga hasi ukangirika kandi tutabasha no kuwushyira mu isekuru nibura.”
Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Koperative Duterimbere Murundi yo mu Karere ka Kayonza, iyo Koperative ifite toni z’umuceri zirenga 1.400 zabuze isoko zikibitse ndetse na Koperative Indwata ihinga mu gishanga cya Rwinkwavu ifite toni zirenga 1.000.
Koperative COPRORIZ Ntende yo mu Karere ka Gatsibo ifite toni zirenga 2 000. Koperative CODERVAM yo mu Karere ka Nyagatare ibitse toni zisaga 2 200 zaheze mu buhunikiro.
Koperative ya COOPRIKI yo mu karere ka Kirehe itangaza ko ifite umuceri urenga toni 3 000 udatonoye ndetse na toni zirenga ibihumbi 2 000 utonoye ariko wabuze isoko kuko uruganda rwakiraga umusaruro wabo rwanze kwakira undi.
Abahinzi ba Koperative KORIMARU ihinga mu gishanga cya Mwogo mu Karere ka Bugesera, bavuze ko bafite toni zirenga 30 00 z’umuceri udatonoye uri mu bubiko.
Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ubumuceri mu karere ka Rwamagana na Ngoma ritangaza ko hari toni zirenga 1 090 ziri ku mbuga ; muri koperative y’i Rwamagana hari toni 560 ndetse na KOPRIMA yo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma ifite toni 530 zabuze inganda zakira uyu musaruro.
Mu mwiherero w’iminsi ibiri wahurije hamwe abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba n’Uturere n’abafatanyabikorwa waberaga mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 24 na 25 Kanama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko Leta yatanze umurongo kuri iki kibazo kandi ko hari gahunda yo gufasha abahinzi kugurirwa umusaruro wose udafite abaguzi.
Yagize ati: “Aho batarawugura nuko kugerera ahantu hose rimwe hari igihe bigorana ariko ubwo bushake burahari kandi uzagurwa.”
Yakomeje agira ati: “Umurongo waratanzwe kandi Leta yiyemeje kugura umuceri wose udafite abaguzi duhereye kuri ku mbuga hanze kubera ko niwo uba ufite ingaruka zo kwangirika mu gihe imvura iguye. Ni ikintu tugiye gukurikirana ndetse tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo bikorwa vuba kuko ni amatoni menshi ariko niwo murongo uhari kandi hari ibiri gukorwa.”
Abahinzi b’umuceri barasaba ko bakorerwa ubuvugizi inganda zakiraga umusaruro w’umuceri udatunganije zikongera zikwawakira kuko mu mikoranire bari bafitanye ahenshi harimo no guhabwa umuceri wo kurya kuwo baba batanze.