Abasesengura politiki yo mu karere u Rwanda ruherereyemo, basanga abahuza bashyizweho n’inama y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC na SADC bakwiye gushishikariza impande zirebwa n’iki kibazo kugira ubushake mu kugikemura nk’inzira y’ibanze, iganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Imyanzuro y’iyi nama yemeje abarimo Catherine Samba Panza wayoboye Santarafurika, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo ndetse na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.
Aba baje biyongera kuri Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria bari basanzwe mu buhuza kuri iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Kongo.
Abasesengura Politiki yo muri aka karere bashimangira ko hari icyizere kuri aba bahuza bashya cyane ko muri bo hari n’abumva neza umuzi w’ikibazo bityo ko nta shiti ubushake bubaye bubonetse ku mpande bireba iki kibazo cyakemuka.
Iyi nama ibaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa, Igihugu cya Qatar nacyo kinjiye mu nzira z’ubuhuza, cyane ko nyuma y’inama yabereye i Doha hagiye hagaragara impinduka zirimo nko guhindura imvugo n’amatangazo ku gihugu nka Kongo cyari cyaratsimbaraye haba mu kwanga ibiganiro ndetse n’indi nzira yose cyahuriramo n’umutwe w’abanyekongo AFC/M23.
Maitre Gasominari Jean Baptiste ndetse na Tombola Gustave, bagaragaza ko ubufatanye buhuriweho bw’abahuza ari kimwe mu byagena inzira y’ibiganiro.
Mu mboni za Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe asanga iki cyizere ari igikwiye kujyana n’ubushake bwa Politiki ku ruhande rwa Guverinoma ya Kongo.
Icyakora, ibi bibaye nyuma yaho igihugu cy’u Bubiligi giciye amarenga y’imikoranire iziguye mubya gisirikare na Leta ya Kongo, ibyo aba basesenguzi basanga ari ibishobora kugira ingaruka mu gusubiza inyuma inzira y’ibiganiro by’amahoro.
Ubwo yari muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu muryango wa EAC na SADC, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda rukirajwe ishinga n’umutekano warwo kandi ko iki kibazo kizavanwaho no gukemura impamvu zigitera ziri mu bihugu birukikije birimo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.