Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade baganirijwe ku bikorwa bya RDF
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade baganirijwe ku bikorwa bya RDF

igire
igire Yanditswe July 6, 2023
Share
SHARE

Abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), baganirijwe ndetse basobanurirwa uko umutekano uhagaze imbere mu gihugu, no mu bihugu Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Ni ibiganiro byabaye ku wa Gatatu tariki 05 Nyakanga 2023, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura.

Mu ijambo rye ubwo yakiraga aba bajyanama mu bya gisirikare (Das), Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko ibi biganiro ku mutekano ari inzira y’ingenzi mu gukomeza ubufatanye no gushyigikirana hagati y’ibihugu by’amahanga n’u Rwanda.

Lt Gen Muganga yashimangiye kandi ko RDF yizerera idashidikanya ubufatanye butajegajega hagati y’abafatanyabikorwa bayo.

Aba bajyanama kandi bahawe amakuru ku bikorwa bya RDF bikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Mozambike na Repubulika ya Santarafurika, ndetse n’ahandi igira uruhare mu kubungabunga amahoro.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade, Col Didier Calmant, yabanje gushimira no kwifuriza umunsi mwiza wo kwibohora bagenzi be ba RDF.

Yashimiye kandi amahirwe bahawe yo kwitabira ibiganiro no kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’umutekano, ndetse ko uruhare rwabo mu nama nyungurabitekerezo ku mutekano, buri gihe aba ari intambwe ikomeye.

Iyi nama yateguwe n’ishami rishinzwe ubutwererane bwa gisirikare muri RDF, yitabiriwe n’abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade bagera ku 30, ndetse n’abandi bahagarariye ibihugu 23 aribyo Algeria, u Bubiligi, Botswana, Canada, u Bushinwa, Czech Republic, Danemark, Egypt, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Kenya, u Buholandi, Polonye, u Burusiya, Koreya y’Epfo, Suwede, Sudani, Türkiye, Uganda, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zimbabwe.

Nyuma yo gusobanurirwa birambuye uko umutekano wifashe, aba bajyanama basuye ndetse bazengurutswa ishuri rya gisirikare riherereye i Gako ritoza abasirikare ba RDF, bitegura kujya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ndetse hakanatangirwa amasomo y’aba Ofisiye bakuru.

RDF itegura buri gihe igikorwa cyo gusobanurira abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade z’ibihugu zifite ibyiciro mu Rwanda no hanze yarwo, mu rwego rwo kubasobanurira uko ibibazo by’umutekano byifashe ku rwego rw’Igihugu, Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kunoza ubufatanye hagati y’Ingabo mu by’umutekano.

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire July 6, 2023 July 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?