Abakobwa bo mu mashuri amwe baracyasiba ishuri kubera imihango

igire

Icyumba cy’Umukobwa ni kimwe mu ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda hagamijwe guteza imbere uburezi n’imibereho myiza by’abakobwa biga, cyane cyane mu gihe bari mu mihango. Gifasha abakobwa kubona ahantu hizewe ho gukorera isuku, guhindurira kotegisi no kwirinda ipfunwe, bityo bakabasha gukomeza amasomo yabo nta nkomyi.

Nubwo icyumba cy’Umukobwa cyashyizwe mu by’ingenzi bigomba kwitabwaho mu mashuri, haracyari amashuri amwe ataracyongerwa iki cyumba, bigatuma abakobwa bahura n’ingaruka zirimo gusiba ishuri, kwiyanduza no kwigunga. Abakobwa badafite icyumba cy’Umukobwa bagaragaza ko imihango ikibarangira imbogamizi mu myigire yabo, aho bamwe bahitamo kuguma mu ngo mu gihe bayirimo.

Bamwe mu bakobwa biga mu Karere ka Muhanga, ku ishuri rya GS Muhanga, ndetse n’abandi biga mu Karere ka Musanze kuri GS Murora, bavuga ko badafite icyumba cy’umukobwa, bikabagiraho ingaruka zirimo gusiba ishuri rimwe na rimwe, guhura n’ipfunwe no kudashobora kwiga batekanye.

Abo bakobwa bagaragaza ko hari n’igihe biyanduza bitewe n’uko baba bamaze umwanya munini ku ishuri batabonye aho bahindurira kotegisi imwe baba bambaye. Ibi bikabaviramo kugira impumuro mbi no kwiyumva nabi, kuko baba batabonye aho bakarabira cyangwa aho bahindurira ibikoresho by’isuku bifashisha bari ku ishuri.

MUHAWENIMANA M. Louise, umunyeshuri wiga kuri GS Muhanga, yagize ati: “Nigeze kujya ku ishuri ndi mu mihango. Kubera umwanya munini tumara ku ishuri, nisanze niyanduza ku buryo ijipo yanjye yanduye cyane ku kibuno. Abahungu twigana batangiye kunseka no kumbaza icyo nabaye. Iyo tuba dufite icyumba cy’umukobwa, nari kujyayo nkakaraba ndetse nkanahindura cotex  ntasebye. Ibyo byambereye ipfunwe rikomeye, kugeza aho numvise ntajya no ku ishuri. Hashize imyaka ibiri bimbayeho, ariko n’ubu hari abanyeshuri baracya nserereza.”

                                                                                                 GS Muhanga

Akimana Leoncie, umunyeshuri wiga kuri GS Murora, na we yagize ati:
“Umunsi umwe, mvuye mu ishuri ngiye hanze, umwarimu wacu w’imibare yarampamagaye ambwira ko niyanduije. Numvise isoni zinyishe, kandi nta hantu nari mfite nahindurira cyangwa ngo njye gukaraba, kuko iwacu ku ishuri nta cyumba cy’umukobwa gihari.”

Mutabaruka Jean Baptiste, Umuyobozi wa GS Murora, yemeza ko icyumba cy’umukobwa ari ngombwa kandi ari ingirakamaro gusa mu kigo ayoboye ngo bagize ikibazo cy’ibyumba bike bigiramo, ariko bari gukora iyo bwabago ngo kiboneke.

Ati: “Twifuza kubaka icyumba cy’umukobwa, ariko turacyafite ikibazo cy’ubuke bw’ibyumba by’amashuri. Turimo gushaka amikoro kugira ngo dushyireho icyo cyumba, mu nyungu zo gufasha abakobwa biga hano kubona aho bikorera isuku mu gihe bari mu mihango.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Indwara Zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Ntaganda Evariste, avuga ko kudakora isuku ikwiye ku mukobwa cyangwa umugore uri mu mihango bishobora gutera indwara zitandukanye zirimo indwara z’inkari (Urinary Tract Infection – UTI), imfegisiyo zo mu myanya ndangagitsina (Vaginal Infections) n’izindi.

 

Dr Dr Ntaganda Evariste Umuyobozi w’Ishami ry’Indwara Zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC

Akomeza agira ati gukora isuku byibura mu masaha 4 kugeza kuri 6 ni ingenzi cyane, ashimangira ko ibigo by’amashuri bidafite icyumba cy’umukobwa bishobora gushyira abakobwa mu byago byo kwibasirwa n’izi ndwara bitewe n’isuku nke.

Ati: “Umukobwa uri mu mihango asabwa gukora isuku ihagije, kuko iyo atayikoze indwara zitandukanye ziramwibasira.”

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) igaragaza ko kugira icyumba cy’Umukobwa mu mashuri ari ingenzi cyane, kuko gifasha abakobwa, cyane cyane mu gihe bari mu mihango. Hashakineza Jean Claude umuyobozi mukuru w’itumanaho muri minisitiri y’uburezi mu Rwanda.

Hashakineza Jean Claude umuyobozi mukuru w’itumanaho muri minisitiri y’uburezi mu Rwanda.

Aragira ati : “  Ibigo by’amashuri birasabwa kugira icyumba cy’Umukobwa mu rwego rwo gukumira imbogamizi zose zishobora gutuma abakobwa basiba cyangwa bareka kwiga. Kugira ubucucike mu mashuri ntibikwiye kuba urwitwazo rutuma iki cyumba k’ingenzi kidashyirwaho”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) rigaragaza ko umwe mu bakobwa 10 bo mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara asiba ishuri mu gihe ari mu mihango, bingana no gutakaza 20% by’umwaka wose w’amashuri.

Ikomeza igaragaza ko kwita ku isuku y’umukobwa mu gihe ari mu mihango ari imwe mu ngamba zafasha kugera ku ntego ya kane y’iterambere rirambye,  isaba ko abanyeshuri b’ibitsina byombi bahabwa uburezi bufite ireme; iya gatanu isaba ko habaho uburinganire hagati y’umugore n’umugabo; n’iya gatandatu isaba ko abantu bose bagerwaho n’amazi meza n’uburyo buboneye bwo gukora isuku n’isukura bitarenze mu mwaka wa 2030.

Umwanditsi: Théogène NZABANDORA

 

Share This Article