Uganda irimo gutegura kwakira inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere izaba ku cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025, igamije kuganira ku kibazo cy’umutekano gikomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Amakuru aturuka muri Uganda dukesha Chimpreports yemeza ko iyi nama iteganyijwe kubera i Kampala, ikazibanda ku ntambwe ikomeje guterwa n’umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23, umaze kwigarurira ibice bitandukanye.
Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yabwiye iki kinyamakuru ko imyiteguro y’iyo nama irimo gukorwa. Yagize ati: “Yego, inama izibanda ku iterambere rya AFC/M23 muri Kivu y’Epfo no ku kibazo cy’ubutabazi gikomeje gukomera. Intego nyamukuru ni ugukumira ko habaho intambara yaguka igafata akarere kose.”
Iterambere ry’uyu mutwe ku murongo w’urugamba wa Kamanyola muri Uvira ryateye impungenge ibihugu bituranye na RDC n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, bagaragaza ko ihohoterwa rishobora kurenga imipaka rikagira ingaruka ku karere kose.
Guverinoma ya RDC n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko M23 ishyigikiwe n’u Rwanda, ibirego Kigali yamaganira kure. Iyi nama y’i Kampala iteganyijwe mu gihe igitutu cyo mu karere no ku rwego mpuzamahanga gikomeje kwiyongera, cyane cyane nyuma yo gufatwa kwa Uvira, umujyi wari ucumbikiye inzego z’intara ya Kivu y’Epfo, nubwo AFC/M23 yatangaje ko yatangiye kuva muri uyu mujyi ikajya mu misozi iwukikije.
U Burundi bwaburiye ko gukomeza gutera imbere kwa M23 bishobora gukurura ibihugu by’abaturanyi mu ntambara yeruye, mu gihe abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bo bagaragaje impungenge ko iyi ntambara ishobora guhinduka iy’akarere kose.
AFC/M23 ivuga ko mu gihe abaturage ishinzwe kurengera bagihohoterwa itazigera ihagarika urugamba kugeza igihe amahanga azabonera ukuri kw’ibyo barwanira.
