Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, NCDA, kivuga ko mu Rwanda 37% by’abana bafite ibyago byo kugira amaraso make bitewe no kutitabwaho uko bikwiriye.
Ababyeyi basabwa kurushaho kwita ku bana babaha ibikenewe byose mu mikurire yabo, bakita no ku nyunganiramirire zikungahaye ku ntungamubiri n’ubutare bwongera amaraso, kugira ngo umwana akure mu gihagararo no mu bwenge.
Ibifasha umwana gukura neza ni indyo yuzuye irimo ibyubaka umubiri bikomoka ku matungo nk’amagi, amata n’inyama cyangwa indagara kuko bikungahaye cyane.
Kuri ibyo hiyongeraho imboga, imbuto ndetse n’ibitera imbaraga.
Ku bijyanye n’inyongeramirire, abashinzwe iby’imikurire y’abana bagaragaza ni iyitwa “Ongera” ikungahaye ku ntungamubiri n’ubutare bwongera amaraso bavangira umwana mu mafunguro.
Umwe mu babyeyi yavuze ko umwana we yiyongereye mu mikurire n’ibiro kubera inyunganiramirire.
Umukozi ushinzwe iby’Imirire muri NCDA, Machara Faustin, yasabye ababyeyi kwita cyane ku mafunguro y’abana. Yavuze ko ubushakashatsi bwa DHS mu 2020, bwerekanye ko abana 37% bafite ikibazo cyo kubura amaraso.
Machara yavuze ko hari intego yo kugabanya uwo mubare ugera kuri 20% mu 2029.
Muri gahunda ya NST2, harimo intego yo kugabanya ikigero cy’igwingira, rikava kuri 33%, rikazagera kuri 15% muri 2029.