Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abana 37% bari mu byago byo kugira amaraso make
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Abana 37% bari mu byago byo kugira amaraso make

igire
igire Yanditswe June 10, 2025
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, NCDA, kivuga ko mu Rwanda 37% by’abana bafite ibyago byo kugira amaraso make bitewe no kutitabwaho uko bikwiriye.

Ababyeyi basabwa kurushaho kwita ku bana babaha ibikenewe byose mu mikurire yabo, bakita no ku nyunganiramirire zikungahaye ku ntungamubiri n’ubutare bwongera amaraso, kugira ngo umwana akure mu gihagararo no mu bwenge.

Ibifasha umwana gukura neza ni indyo yuzuye irimo ibyubaka umubiri bikomoka ku matungo nk’amagi, amata n’inyama cyangwa indagara kuko bikungahaye cyane.

Kuri ibyo hiyongeraho imboga, imbuto ndetse n’ibitera imbaraga.

Ku bijyanye n’inyongeramirire, abashinzwe iby’imikurire y’abana bagaragaza ni iyitwa “Ongera” ikungahaye ku ntungamubiri n’ubutare bwongera amaraso bavangira umwana mu mafunguro.

Umwe mu babyeyi yavuze ko umwana we yiyongereye mu mikurire n’ibiro kubera inyunganiramirire.

Umukozi ushinzwe iby’Imirire muri NCDA, Machara Faustin, yasabye ababyeyi kwita cyane ku mafunguro y’abana. Yavuze ko ubushakashatsi bwa DHS mu 2020, bwerekanye ko abana 37% bafite ikibazo cyo kubura amaraso.

Machara yavuze ko hari intego yo kugabanya uwo mubare ugera kuri 20% mu 2029.

Muri gahunda ya NST2, harimo intego yo kugabanya ikigero cy’igwingira, rikava kuri 33%, rikazagera kuri 15% muri 2029.

 

You Might Also Like

UN ivuga ko urubyaro rukomeje kugabanuka ku Isi mu buryo budasanzwe

Impungenge ku bagore batinya kwisuzumisha kanseri y’ibere

Umwaka utaha umubare w’abiga igiforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye uzikuba kabiri

Rusizi: 92.1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 barererwa muri ECDs

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya

igire June 10, 2025 June 10, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Rutsiro: Umuvunyi yerekanye ko byinshi mu bibazo by’abaturage biterwa n’inzego z’ibanze zitabegera
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?