Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yasabye abayobozi b’Afurika kongera imbaraga mu kubonera abatuye uyu mugabane ibiribwa bihagije, kuko ubu 32% by’abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bagwingiye kubera imirire mibi no kubura ibiribwa bihagije.
Ni mu gihe ku Isi 22% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabari tariki ya 3 Nzeri 2024, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Nyafurika ku kwihaza mu biribwa (AFSForum) iteraniye i Kigali.
Ni inama yitabiriwe n’abaturutse hirya no hino muri Afurika barimo ba Minisitiri muri za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, abafatanyabikorwa mu buhinzi, ba rwiyemezamirimo mu buhinzi, abahinzi urubyiruko n’abandi basaga 5000.
Dr Ngirente yavuze ko ibura ry’ibiribwa bihagije ryagize ingaruka kuri Afurika n’Isi muri rusange, yumvikanishaka ko kugeza ubu abana bagwingiye kubera icyo kibazo.
Yagize ati: “Twese turabizi ko ibiribwa ari ingenzi ku buzima bwa muntu. Ariko Abaturage b’uyu mugabane baracyagowe no kubona indyo yuzuye ndetse n’ibiribwa bihagije. Abasaga 32% by’abana bari munsi y’imyaka itanu, muri Afurika baragwingiye, mu gihe ku Isi abana bo muri icyo kigero ari 22% bagwingiye.”
Yavuze ko kandi Abanyafurika 20% bagowe no kubona ibiribwa bihagije. Ati: “Ibyo bisobanuye ko umuntu umwe muri batanu, atababona indyo yuzuye imufasha mu buzima bwe”.
Dr Ngirente yavuze ko kutabona ibiribwa bihagije ndetse n’indyo yuzuye ituma abaturage bagira ubuzima buzira umuze, bikanatuma batabona imbaraga zo gukora kandi bikagabanya guhanga ibishya kuri uwo mugabane.
Avuga ko ikibazo cy’imirire mibi mu bihugu kigabanya umusaruro mbumbe (GDP) ku mpuzandengo iri hagati 3-5% bikanahombya Afurika Amadolari y’Amarika abarirwa muri miliyari.
Dr Ngirente Edouard, yabwiye abitabiriye iyo nama ko Afurika yiyemeje guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ariko ko iyo ntego itaragerwaho, asaba buri wese yaba abayobozi, abafatanyabikorwa, n’abandi kubigira ibyabo, ibyo biyemeje bikava mu magambo bikajya mu bikorwa.
Ati: “Ndashaka gushimangira ko buri wese akwiye kubigira ibye. Tugomba kwisuzuma ubwacu, tukava mu magambo, ibyo twiyemeje tukabishyira mu bikorwa.”
Dr Ngirente yasabye abayobozi gushyira hamwe mu guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa bagashyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi.
Ati: “Zimwe muri izo politiki yashyirwaho harimo gushyigikira ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kongera ifumbire ikoreshwa no kongera ubushobozi bw’abakora ubuhinzi muri Afurika”.
Yunzemo ati: “Mu Rwanda kugira ngo duhangane n’ibyo bibazo twimakaje ikoranabuhanga mu buhinzi, harimo gahunda yo kuhira, bityo u Rwanda rwongereye umusaruro w’ibihingwa, ndetse rushobora no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.
Dr Ngirente yeretse Afurika ko abahinzi b’u Rwanda bashyiriweho ubwishingizi bw’ibihingwa aho bashobora kugobokwa mu gihe hari ibihingwa byabo byangijwe n’imihindagurikire y’ibihe.
Uwo muyobozi yashimangiye ko mu gihe Abanyafurika bashyize imbaraga zihagije mu guteza imbere ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa by’umwihariko hakimakazwa ikoranabuhanga, bizatuma Abanyafurika bose babona ibiribwa bihagije.