Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yateje ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Kugeza ubu imibare y’agateganyo itangazwa n’ubuyobozi bw’izi ntara ivuga ko abantu 109 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye.
Intara y’Iburengerazuba ni yo yibasiwe cyane n’ibi biza, aho imibare y’agateganyo igaragaza ko abamaze gupfa ari 95. Ni mu gihe Intara y’Amajyaruguru, habarurwa abantu 14 bapfuye.
Iyi mvura yasenye ibikorwa bitandukanye birimo inzu z’abaturage, ibikorwa remezo n’ibindi.
Mu Karere ka Nyabihu
Bitewe n’ibiza by’imvura byaraye byibasiye abaturage, mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba hari abantu 19 bahitanwe n’ibiza ibyatewe n’inkangu zagwiriye inzu.. Ubu hari abaturage bagiye kuvurizwa ku ibitaro bya Shyira.
Ubu muri aya masaha umugezi wa Giciye warengeye imyaka y’abaturage ndetse muri aka karere harabarurwa imihanda 3 yamaze gufungwa n’inkangu ubuhahirane bukaba bwahagaze.
Mu Karere ka Ngororero
Umwuzure wo ku mugezi wa Nyabarongo wafunze umuhanda Muhanga-Ngororero nta modoka cyangwa ikindi kinyabiziga kiwukoresha bivuze ko kugera muri aka karere ari ukurira umusozi n’amaguru ukagera iGatuma. Kugeza ubu ku mpande zombi abashinzwe umutekano barakumira abaturage ngo hatagira uwakwishora akaba yahitanwa n’amazi ya Nyabarongo.
Gusa amazi yatangiye kugabanyuka mu muhanda n’ubwo ari ku muvuduko muto cyane. Ibi biraterwa n’uko kugeza n’ubu amazi agikamuka mu misozi.
Mu Murenge wa Muhanda muri aka karere, byahitanye ubuzima bw’abantu 9. Hangirika inzu, imirima n’ibindi bikorwa.
MINEMA irahumuriza abaturage
Minisiteri shinzwe ibikorwa by’ubutabazi ikaba yihanganishije ababuriye ababo muri ibyo biza. Minister Marie Solange Kayisire yavuze ko ubutabazi bwahise butangira, harimo gufasha gushyingura abahitanywe n’ibiza no gutanga ibikoresho ku basenywe inzu.
Minisitiri Kayisire kandi yasabye abantu gukomeza kwitwararika, abatuye hafi y’imikingo bakimuka, kuko ari imvura imaze iminsi igwa ku buryo ubutaka bwasomye.
Yasabye abantu kandi gukaza amarondo, kugira ngo cyane cyane mu ijoro mu gihe imvura iguye ari nyinshi, abashinzwe irondo bakangure ababa basinziriye, babashishikarize kuva mu nzu zabo, bimukire ahantu hatuma badahura n’ibibazo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, na cyo kigaragaza ko mu minsi 10 ya mbere y’uku kwezi kwa 5, hateganyijwe imvura iri hejuru ugereranyije n’imvura yaguye mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa 4.
Imvura nyinshi kandi ikazagaragara mu bice by’uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Gakenke, Musanze, Burera, Gicumbi, igice gito cyo mu burengerazuba bwa Nyagatare no mu majyepfo ya Kirehe.