Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko hamaze kumenyekana abantu 9 bahitanwe n’ibiza mu Rwanda, mu gihe 7 bakomeretse bikabije hagati ya tariki ya 1 na 14 Mata 2025.
Ni ibiza MINEMA itangaza ko byasenye inzu 118 ndetse bitwara hegitari 88 zari zihinzeho ibihingwa bitandukanye.
Rukebanuka Adalbert ushinzwe kurwanya ibiza muri MINEMA, yatangaje ko imvura igihari nkuko ikigo cy’Igihugu
Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) giherutse kubitangaza.
Ati: “Niba bavuze ngo imvura izagwa muri iki gice, ayo makuru akwiye gufasha umuntu kumenya uko yitwara, azirika ibisenge, imiyaga tugira mu gihugu cyacu ntabwo ari ya yindi ikomeye cyane ihimbwa amazi ariko n’iyo inyuzeho ntihabura ibyo isiga ihungabanyije”.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, yatangaje ko muri Kigali hakomeje gushyirwaho ingamba zo kwimura abaturage ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yavuze ko mu Karere ka Nyarugenge imiryango 385 yose yabaruwe ko ishobora kwibasirwa n’ibiza, yimuwe, ku wa Mbere tariki ya 14 Mata 2025.
Mu Karere ka Gasabo hari imiryango 505 igomba kwimurwa, aho hamaze kwimurwa igera kuri 312, mu gihe mu Karere ka Kicukiro hari imiryango 35 harimo 4 itarimurwa.
Ntirenganya ati: “Iyo miryango yimuwe, buri wese turamusaba kureba aho ajya, hari abacumbikirwa n’inshuti n’abavandimwe, ariko utahafite dushaka ahantu tuba tumucumbikiye ku kigo cy’ishuri ariko hagashakishwa amafaranga y’icumbi mu buryo bwihuse.”
Yunzemo ati: “Turimo gukora ku buryo imvura izongera kugwa itazongera kugira ubundi buzima bw’umuntu”.
Umuyobozi Ishinzwe gukumira Ibiza muri MINEMA Rukebanuka Adalbert, yatangaje ko hirya no hino mu gihugu hakozwe ibarura ku buryo hateguwe uko Ibiza byakwirindwa.
Yavuze mu Karere ka Rubavu by’mwihariko mu bice biri hafi y’umugezi wa Sebeya hahawe umwihariko kugira ngo utazongera gutwara ubuzima bw’abantu no kwangiza ibyabo nkuko byagenze mu 2023.
Yagize ati: “Mu byumweru bibiri bishize twanahakoze umwitozo wo kuvuga ngo turamutse tugize ibiza twakwitwara gute? Twahuje abaturage n’abayobozi baho dukora uwo mwitozo ese twahungira he? Twajya he?”
Yavuze ko aho kuri Sebeya hubatse inkuta zifata amazi mu gihe bibaye ngombwa ko yuzura ndetse no guteganya aho abantu bashobora guhungira mu gihe ibyo biza byaba bibayeho.
Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, aherutse gutangariza Abasenateri, ko mu ibarura bakoze basanze hari uduce 522 turimo inzu ibihumbi 22, dutuwe n’abageze ku bihumbi 100 dushobora kwibasirwa n’ibiza mu bihe by’imvura nyinshi y’Itumba.
MINEMA ihamya ko ingo zifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza ari izo mu Karere ka Rusizi habaruwe 88, muri Rubavu ni 452, izo muri Rutsiro ni 424, Nyabihu ni 364, mu gihe ingo zishobora kwibasirwa n’ibiza mu Karere ka Nyamasheke ari 100.