Abantu babiri bananirwa kubana bate? Perezida Kagame

igire

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko atiyumvisha ukuntu abantu babiri bananirwa kubana, ashimangira ko atumva icyaha kiba cyakozwe hagati yabo gituma umwe azinukwa undi.

Yavuze ko  n’iyo haba habaye amakosa runaka habaho kwihanganirana no kubabarirana kuko ntaho ibibazo bitaba.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 01 Gashyantare 2026, mu masengesho yo gusengera Igihugu azwi nka National Prayer Breakfast, asaba ababyeyi n’amadini gukomeza kuba hafi abana.

Ubwo yagarukaga kuri icyo kibazo cyugarije umuryango n’Igihugu, Perezida Kagame yatanze urugero rw’uherutse kuvuga iby’ubukwe butatu yatashye ariko mu mwaka umwe gusa izo ngo zose  zikaba zarasenyutse.

Yagaragaje ko atumva ukuntu abantu babiri bananirwa kubana ariko uko byagenda kose habaho no kwihanganirana.

Yagize ati: ”Abantu babiri bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi washyize hamwe birashohoka, […] ariko babiri? Erega abantu baranihanganirana. Icyaha mu bantu babiri umwe muri bo aba yakoze gituma umwe muri bo avuga ati sinkigushaka aha mvira aha ni iki? Ariko niba cyanabaye birashoboka ariko se abantu ntibarebana mu maso bakaganira bakavuga bati ibi bintu ntuzasubire? Ndetse n’ejo yasubira akavuga ati ariko ubushize…. gutyo.!”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uko byagenda kose ntaho bajya ngo ntibahasange ibibazo, ahubwo bashobora no kujya ahandi bakahasanga byinshi biruta ibyo basize.

Perezida Kagame yasabye ababyeyi kurushaho kurera abana no kubabonera umwanya cyane ko hari ibishuko byinshi n’ibibazo kandi usanga hari ubwo n’abo bana baba bashaka guta abo bari bo bakigana iby’ahandi.

Yagaragaje ko abantu bakwiye gukomeza kuba abo bari bo, bakigira ku bandi ibyiza bafite ariko badataye indangagaciro yabo kuko kwigana bisenya aho kubaka.

Yavuze ko abantu bavoma ku bandi ubumenyi, cyangwa ibindi byubaka ariko  badatakaje umwimerere watuma basenyuka.

Yagize ati: ”Iyo ufite umuco ukagerageza guhindura uko wabibonye ahandi birasenya ntabwo biramba ni ukubyirinda, tukareba uko twashakisha kugira ibyacu, igihe bitabaye byiza tukabihindura tukabigira byiza.”

Perezida Kagame yibukije ko mu gihe abantu babona ko kubana byananiranye bakwiye no kubisengera bakabiragiza Imana bakarenga umujinya ubatandukanya ahubwo bakababarirana.

Yongeyeho ati: ”Ariko se niba mwemera Imana mwemera n’amasengesho byo mwabisengeye da! Niba ibyo mutwigisha namwe mubyemera aho twagiye buri gitondo mutwigisha izo nyigisho,  zikuviramo iki udashobora gukoresha kugira ngo urenge uwo mujinya?.”

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekanye ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2 674 z’abashakanye basaba gutandukana.

Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda kurangwa n’umutima uzira gusenya kuko ari byo byatuma igihugu gikomeza gutera imbere, ndetse isomo bavanye mu mateka mabi ntiripfe ubusa bitewe n’uburangare, bityo kikaba cyasubira mu bihe bibi.

Perezida Paul Kagame yasabye abashakanye kwihanganirana bakubaka
Share This Article