Mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza haraye inkuru mbi y’urupfu rw’abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe barapfa.
Mu Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu niho byaraye bibereye.
Ubuyobozi bw’aho byabereye buvuga ko byabaye kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa 17:00, abakozi barangije akazi.
Ngo bari basohotse batashye ikirombe kirabaridukana batandatu bahita bahasiga ubuzima.
Nyuma y’uko ibyo bibaye, bakuyemo abantu batatu, ariko abandi baracyashakishwa ngo baboneke bajye gushyingurwa.
Birakekwa ko imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda no muri Kayonza by’umwihariko, ari yo yatumye ubutaka bworoha bukaza kuriduka ubwo abakozi basohokaga ngo batahe.
Abacukura amabuye y’agaciro basabwa kwitwararika mu bihe nk’ibyo kuko ubutaka bwagiyemo imvura nyinshi buriduka mu buryo bworoshye.