SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagaragaje uburenganzira bw’abanyamaguru mu mikoreshereze y’umuhanda ariko avuga ko batagomba kubangamira abandi bakoresha umuhanda.
Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ritangaza ko urujya n’uruza mu mihanda rumaze neza haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.
Nta byera ngo de! SP Kayigi yavuze ko hari amakosa amwe n’amwe akorwa n’abakoresha umuhanda ari nayo mpamvu polisi yiyemeje gukora ubukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’.
Abanyamaguru basabwa kubahiriza inzira z’abanyamaguru abantu bakunda kwita Zebra Crossing.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SP Kayigi, yagize ati: “Duhereye ku banyamaguru icya mbere bafite uburenganzira bwo gukoresha umuhanda ariko ubwo burenganzira ntibugomba kubangamira abandi.”
Avuga ko iyo bagenda mu muhanda bamwe muri bo hari abagenda bavugira kuri telefoni.
Iyo bavugira kuri telefoni ibitekerezo by’abazivugiraho biba byerekeye ku bo bavugana.
Akomeza agira ati: “Usanga umuntu yibagiwe ko ari mu muhanda, ko ari muri izo nzira z’abanyamaguru.
Iyo bambuka umuhanda tubibutsa ko bagomba kwambuka babanje gushishoza bakareba ko nta nkomyi bari buhure nayo mu muhanda.
Mbere yo kwambuka agahagarara ku nkombe y’umuhanda akareba iburyo, akareba ibumoso akambuka yizeye neza ko nta kintu aribuhurire nacyo mu muhanda gishobora kubangamira imigendere ye, ntahungabanye umutekano wo mu muhanda ngo bimugireho ingaruka we ubwe kuko iyo awugenzemo nabi baramugonga.”
SP Kayigi yavuze ko hari ingaruka kuri ba bandi umunyamaguru abujije kugenda neza mu muhanda kuko iyo umumotari amukatiye, akamukwepa hari igihe agenda akagonga ikindi kintu.
Ati: “Ashobora kugonga ipoto y’amashanayarazi, ashobora kugonga imodoka, kugonga umumotari mugenzi we biturutse kuri wa munyamaguru.
“Icyo tubibutsa nuko batagomba kubangamira abandi bakoresha umuhanda kuko na cyo ni icyiciro kirebwa n’amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze y’umuhanda.”
Isimbi Liliane utuye mu Karere ka Gasabo wigeze kugongerwa muri Zebra Crossing, yavuze ko yambutse atarebye epfo na ruguru bigatuma agongwa.
Ati: “Mu mezi abiri ashize nagongewe i Kagugu muri Zebra Crossing, nubwo nari narangaye ariko n’umumotari yarirukaga gusa Imana yarantabaye kuko narakomeretse byoroheje.”
Mugambira Francis na we ahamya ko hari abanyamaguru batitwara neza bigatuma bakoresha nabi umuhanda bityo bikaba byateza impanuka.
Icyakoze asaba abanyamaguru kwitwararika, bakirinda gukoresha telefoni bambuka umuhanda.
Umuryango ushinzwe kurengera ubuzima, harimo no kurwanya impanuka zibera mu muhanda, Healthy People Rwanda (HPR), uvuga ko nk’uko biteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (WHO), ikinyabiziga kigendera ku muvuduko w’ibirometero 30 mu isaha (30km/h), iyo kigonze umuntu aba afite amahirwe yo kudapfa.
Raporo iheruka ya WHO yo muri 2019, igaragaza ko ku rwego rw’Isi abangana na 1/2 cy’abahitanwa n’impanuka zibera mu muhanda ari abagenda n’amaguru, ku magare no kuri moto.
Mu Rwanda, Umuryango HPR uvuga ko impfu z’abagenda n’amaguru zingana na 32% by’abahitanwa n’impanuka zibera mu muhanda, mu gihe abagenda kuri moto ari 21%.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), muri raporo ya 2023, wagaragaje ko mu gihe cy’umwaka umwe, abantu miliyoni 1.19 bitabye Imana bazize impanuka zo mu muhanda.
Raporo igaragaza kandi ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuza imbere mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku isi, aho abanyamaguru n’abanyamagare bagira ibyago byinshi byo kwibasirwa n’impanuka zihitana ubuzima.
Mu Rwanda, mu mwaka wa 2023, impanuka zo mu muhanda zigera kuri 700 zahitanye ubuzima bw’abiganjemo abanyamaguru, abatwara amagare n’abatwara moto.