Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagaragaje impinduka z’ibizakorwa muri Manifesto y’imyaka itanu irimo gutegurwa mu gihe bari basanzwe bategura Manifesto y’imyaka irindwi, ibi byagarutsweho mu nteko rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Iburasirazuba kuri iki cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023 aho iyi nteko yabereye mu karere ka Kayonza.
Inteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yaranzwe no gutegura ibikubiye mu migambi y’imyaka atanu umuryango FPR uteganya kugeza ku Banyarwanda mu byiciro binyuranye by’ubuzima bw’Igihugu, dore ko ubusanzwe habaga Manifesto y’imyaka irindwi. Muri iyi nteko rusange habereyemo igikorwa cy’Amatora cyo gusimbuza abatakiri mu myanya ndetse n’abari mu nzibacyuho.
Karenzi John, Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba yibukije Abanyamuryango ko bakwiye gutanga ibitekerezo byakwifashishwa muri Manifesto y’imyaka itanu irimo gutegurwa kuko bitandukanye n’uko byajyaga bikorwa mu myaka ishize.
Yagize ati” Turi gusoza Manifesto y’imyaka irindwi ariko tunategura Manifesto y’imyaka itanu ni impinduka nziza kandi tuzagiramo udushya twinshi kuko Umuryango FPR-Inkotanyi ugira udushya no guteza imbere Abanyarwanda muri rusange kandi mu byiciro bitandukanye.”
Karenzi yakomeje avuga ko hazashingirwa ku bitekerezo byavuye mu Banyamuryango mu nzego zose guhera ku mudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu, hategurwa Manifesto y’Umuryango y’imyaka irindwi.
Bimwe mu bikorwa biyemeje gukurikirana kandi harimo: Kwita ku mitangire ya Serivisi zihabwa abaturage nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere(RGB) ko tumwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba tuza ku myanya yanyuma utundi tukaza ku myanya idashimishije ndetse no kurwanya inda zirimo ziterwa Abangavu nkuko bigaragara ko Intara y’iburasirazuba ifite imibare iri hejuru y’abangavu baterwa inda, Abanyamuryango biyemeje ko biri mu bizakurikiranwa bigahashywa.
Umuyobozi w’Umuryango Karenzi John yagarutse ku buryo hazakorwa Manifesto hifashishijwe ikoranabuhanga bihereye ku banyamuryango n’ishyirwa mubikorwa ry’ibyifuzo byabo. Karenzi yakomeje avuga ku gikorwa cyo guhugura abanyamuryango ubryo bwo gukoresha ikoranabuhanga cyatangiye kandi kikazagezwa no ku banyamuryango. Yagarutse ku buryo bw’ikoranabuhanga ko butazakoreshwa ku rwegu rw’umudugudu kuko ho hazaterana inteko y’umudugudu yaguye maze abanyamuryango batange ibitekerezo n’ibyifuzo, byandikwe ku rupapuro kuko buri mudugudu uzabishyikiriza urwego rw’akagari kuko bizagera ku Mukuru w’igihugu Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango, hakurwemo ibizajya muri Manifesto y’imyaka itanu.
Inteko rusange yabereyemo ibikorwa by’amatora yo kuzuza inzego z’umuryango aho Karenzi John yatorewe kuba Chairperson (Umuyobozi mukuru) w’Umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’Iburasirazuba naho Dr Jeanne Nyirahabimana akaba umwungirije, hatowe kandi mu myanya itandukanye muri komite Nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’Intara no mu byiciro byihariye by’abagore n’urubyiruko bishamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi.
AMAFOTO