Abana bagomba kwigishwa amateka n’ububi bya Jenocide bakiri bato.
“…Mu byukuri nashoboye kumenya uko genocide yateguwe,ndetse ikashyirwa mubikorwa , ibi byatumye mfata ingamba nk’urubyiruko zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide.Nk’urubyiruko ntabwo twakwemera ko genocide yakongera ukundi , ahubwo ndashishikariza bagenzi banjye kwiga cyane dukaharanira icyaduteza imbere ndetse n’igihugu cyacu muri rusange.”
Uyu ni TAZIRA Blessing,umwe mu banyeshuri biga muri City Infant School, nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi.
TAZIRA Blessings
Uru rugendo,ishuri rya City Infant School ryakoze,rwari rugamije kwigisha abanyeshuri barirererwamo amateka mabi yaranze igihugu cyabo,kugeza ubwo habaye jenoside yakorewe abatutsi 1994. Nk’abana bato,batashoboye kwibonera ayo mateka by’imvaho,hakenewe ko bahabwa ibisobanuro nyakuri kuriyo,hagamijwe ko bamenya neza isoko y’urwango n’amacakubiri byayihembereye ,ndetse n’amateka agoretse akwirakwizwa n’abantu bagifite ingengabitekerezo mbi ya Jenoside.
ISHIMWE KAYUMBA Bruno ati “ hari byinshi nibazaga kubijyanye na jenocide yakorewe abatutsi 1994 , gusa uyu munsi nabonye ibisubizo byose , aya mateka mabi yaranze igihugu cyacu, ntabwo twakwemera ko yongera kuzaba ukundi. Twabonye byinshi , twize ibyinshi , ubu twese twafashe ingamba zo kurwanya abaribo bose bafite umugambi mubi wasubiza igihugu cyacu inyuma.
ISHIMWE KAYUMBA Bruno umuyobozi w’abanyeshuri city infant school
N’abandi barezi bafashe abana kumenya aya mateka!
GACINYA Teddy,umuyobozi wa city infants school ati:’…kuzana abana bato ku rwibutso rwa jenoside,bigamije kubigisha amateka yaranze u Rwanda, byumwihariko ku kubasobanurira uburyo Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 yakozwemo, bityo ko n’andi mashuri agomba kugira uruhare mu gutuma abanyeshuri bamenya amateka yaranze u Rwanda kuko bibafasha.
Akomeza avuga ko abana bahoraga bafite amatsiko ndetse bakanabaza ibibazo byinshi birebana na Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ariko ubu ngo basobanukiwe byinshi kurushaho. “….abana batubazaga byinshi , birimo ese kuki genocide yabaye ,yakozwe nande?, kuki bayikoze? , ibyo bibazo byose nibyo byatumye tuzana abana hano ku rwibutso rwa Jenocide rwa Gisozi, barirebera , banasobanurirwa amateka yose , kugirango bashire amatsiko. Ibi nk’abana bato, bizabafasha kubyiruka neza bafite indangagaciro nziza zizira amacakubiri kandi bazi ko twese turi abanyarwanda.”
Gacinya Teddy,umuyobozi mukuru wa City Infant School
Abanyeshuri basuye urwibutso rwa genocide ku gisozi ni abiga mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa 4 kugeza mu mwaka wa gatandatu.
The flames of hope