Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abapolisi 88 basoje amahugurwa y’amezi 4 azabafasha kwigisha abandi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Abapolisi 88 basoje amahugurwa y’amezi 4 azabafasha kwigisha abandi

igire
igire Yanditswe December 21, 2023
Share
SHARE

Image

Ku wa Gatatu tariki 20 Ukuboza, mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), riherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ku bapolisi 88 bayitabiriye hagamijwe kuzamura ireme ry’imyigishirize.

Ni amahugurwa yari amaze igihe cy’amezi ane, aho abayitabiriye bahuguwe mu byiciro bibiri birimo amasomo  ajyanye n’imyigishirize y’ikoranabuhanga (ITC), yatangwaga ku nshuro ya 8 ahabwa abofisiye bato 35, n’amasomo ajyanye n’uburyo bw’imyigishirize (MOI), yatangwaga ku nshuro ya 6 yitabiriwe n’abapolisi bato na ba Su-ofisiye (NCOs) bagera kuri 53.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, avuga ko aya mahugurwa ahabwa abapolisi mu byiciro bitandukanye ari ingenzi kuko abafasha gusoza inshingano zabo ndetse no mu guhugura bagenzi babo.

Yagize ati: “Kubaka ubushobozi bw’abapolisi ni imwe mu nkingi zikomeye Polisi y’u Rwanda ikoresha, binyuze mu mahugurwa atandukanye, abafasha kuzuza inshingano  zabo neza no gukora kinyamwuga.

Yakomeje avuga ko inyigisho zitangirwa mu mahugurwa, umusaruro wazo ugaragarira mu bikorwa bya buri munsi Polisi y’u Rwanda ikora bigamije kubungabunga umutekano, gutahura abakora ibyaha n’ibindi bishobora guhungabanya umudendezo n’ituze rusange.”

Yashimiye abarimu ku gihe bamaze batanga amahugurwa, asaba abapolisi bayitabiriye gushyira mu bikorwa ubumenyi bayungukiyemo kandi bakajya bakomeza kwiyungura ubumenyi kugira ngo bakomeze kuzamura urwego rw’imyigishirize.

Yabashishikarije kandi ibyo byose kujya babikora bazirikana disipulini no kugira intego, kuko ni bimwe mu bizatuma buzuza inshingano zabo.

IGP Namuhoranye yijeje ishuri rya PTS Gishari, kimwe n’ayandi atangirwamo amahugurwa inkunga ishoboka mu gikorwa icyo ari cyo cyose cyo kuzamura ubumenyi bufasha abapolisi gukora kinyamwuga akazi kabo ka buri munsi.

Lt Col. (Rtd) Ndori Rulinda wari uhagarariye abarimu batangaga amahugurwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku cyizere yabagiriye cyo gutanga aya mahugurwa yitezweho kuzatanga umusaruro ufatika.

Yagize ati: “Turabashimira icyizere mwatugiriye kugira ngo dutange amahugurwa yo kongerera abapolisi ubumenyi buzabafasha kwigisha bagenzi babo nk’inzira izakomeza gufasha mu kugeza ubu bumenyi kuri benshi. Dushingiye ku murava bagaragaje mu masomo n’uburyo bayatsinze nta kabuza ko bitezweho umusaruro mwiza.”

You Might Also Like

XMLRPC Test Post

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

igire December 21, 2023 December 21, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Kayonza: Icyanya cy’ubuhinzi bw’imbuto cyabahinduriye ubuzima
ubuhinzi

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?