Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko kugeza ubu inzego z’umutekano by’umwihariko urwo avugira rwiteguye kuzafasha mu migendekere myiza y’ibihe byo kwiyamamaza ndetse n’amatora ateganyijw hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.
Nk’uko bigaragara ku ngengabihe ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, guhera tariki 22 Kamena 2024, abakandida bemejwe ku guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite, bazatangira ibikorwa byo kwimamaza.
Yabigarutseho mu kiganiro Dusangire Ijambo kuri iki Cyumweru, ACP Rutikanga yavuze ko hari site 15 hirya no hino mu gihugu zizakorerwaho ibyo bikorwa byo kwiyamamaza.
Ati “Hari umutekano rusange w’abantu bose bazaba bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza ariko hari n’umutekano w’abakandida ubwabo no mu muhanda igihe abantu bose bazaba bajya muri ibyo bikorwa.”
Yavuze ko Polisi y’Igihugu imaze iminsi ikorana n’inzego z’ibanze, amashyaka ndetse n’urwego rushinzwe gutegura amatora muri rusange aho bagiye basura ahazakorerwa ibikorwa byo kwiyamamaza ku buryo imyiteguro yarangiye.
Ati “Birumvikana nka polisi dukenera gahunda, dukenera aho umukandida aziyamamariza n’igihe aziyamamariza, twifuza ko igihe cyose hari igihindutse binyuze muri komisiyo y’amatora tubimenyeshwa kugira ngo dufate gahunda.”
“Byumvikane neza, aho ibikorwa byo kwiyamamaza bibera, twe tuhagera mbere kuko hari ibyo tuhashyira birimo ibyuma bisaka n’ibindi.”
ACP Rutikanga yavuze ko imyiteguro yarangiye kandi hari abapolisi barenga 1000 bahuguwe, biteguye kuzafasha mu migendekere myiza y’amatora.
Ati “Ariko muri rusange navuga ko kugeza iki gihe nta kibazo, turakorana neza n’abakandida bemejwe, turakorana neza na komisiyo y’amatora ndetse ku ruhande rwa polisi barenga 1000 bateguwe by’umwihariko gucunga umutekano muri iki gihe cy’amatora.”
Yakomeje agira ati “Barahuguwe, baratozwa, tugira n’igihe abayobozi bakuru barabaganiriza harimo na komisiyo y’amatora, icyo ibitezeho muri iki gihe cy’amatora.”
Polisi y’Igihugu kandi yasabye abakoresha umuhanda muri ibi bihe byo kwiyamamaza kuzitwararika kugira ngo hatazabaho gukora impanuka cyangwa kwica amategeko y’umuhanda.
Ati “Imodoka ntabwo zihinduka ndakumirwa, ubu ngubu camera zirahari. Ntabwo uzarwana n’umupolisi aguhagarika, tuzafotora pulake yawe, ubwo uzavugana n’ubutumwa. Camera ntabwo tuzazisimya, zizakora neza cyane.”
ACP Rutikanga yavuze ko mu gihe cy’amatora cyangwa kwiyamamaza abantu bagomba kwitwararika, kubahana, kwirinda urusaku n’ibindi bishobora kubangamira abandi.