Polisi y’u Rwanda (RNP) yakiriye Abapolisi bagize Itsinda RWAFPU3-3, bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Santarafurika (MINUSCA).
Aba bapolisi muri ubwo butumwa bari bayobowe na (SP) Bernard Gatete, bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku wa 11 Werurwe 2026.
CP Yahya Kamunuga wabakiriye mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda yashimye uko bitwaye mu nshingano bari bamazemo umwaka urenga.
Ati: “Mwagiye mu kazi natwe dusigara tugakora nk’uko bisanzwe. Nimuze rero twongere dufatanye dukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’uko byabaranze muri mu butumwa, bikomereze na hano turinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.”
Uwaje ayoboye abo Bapolisi (SP) Bernard Gatete, yavuze ko mu gihe bamazeyo cy’umwaka urenga bujuje inshingano bari bashinzwe zabajyanye ndetse bahakorera n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: ” Mu nshingano twari dufite zo kurinda umutekano w’abaturage b’abasivile bo mu karere ka Bangassou, twazongeragaho n’izindi zigamije iterambere ndetse hakabamo n’izo dufatanya na bo.
Bimwe mu bikorwa twakoze twabahaye amazi meza, twakoranaga umuganda buri kwezi na bo ndetse n’izindi nzego z’umutekano zaho, twabahaye ubuvuzi, twashinze ikipe y’umupira w’amaguru y’urubyiruko rwaho yitwa Amahoro FC kugira ngo ijye idufasha gusabana na bo mu buryo bw’imikoranire myiza n’ibindi bikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage twari dushinzwe kurinda.”
Ku wa 10 Werurwe 2026 ni bwo RNP yatangaje ko yohereje irindi tsinda ry’abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu mujyi wa Bangassou muri Santarafurika.
Icyo gihe bari bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano.
CP Vincent Sano yabasabye kuzatera ikirenge mu cy’abababanjirije kugira ngo bakomeze guhagararira neza u Rwanda muri Santarafurika kuzakora akazi kabo kinyamwuga no gukorera hamwe.
U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi muri MINUSCA, akorera mu bice bitandukanye bya Repubulika ya Centrefrique nk’i Banguia n’ahitwa Bangassou. Ni hafi mu bilometero 725 uturutse Bangui.


