U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano bugezweho izwi nka ‘Global AI Summit on Africa’.
Biteganyijwe ko izitabirwa n’abarenga 1000 barimo abayobozi mu nzego nkuru zifata ibyemezo mu bihugu birenga 90 birimo ibya Afurika, abashakashatsi, abashoramari ndetse n’abarenga 100 bafite ibigo by’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano. Abazayitabira bazaturuka mu bihugu bisaga 95 byo hirya no hino ku Isi.
Iyi nama izaba hagati ya tariki 3-4 Mata 2025, ifite insanganyamatsiko igaruka ku kwifashisha ubwenge bw’ubukorano mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu buhishwe mu bakozi ba Afurika.
Yateguwe n’ikigo C4IR [Centre for the Fourth Industrial Revolution] ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, World Economic Forum.