Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko mu myaka itandatu ishize, kuva mu 2019 kugeza 2024, abantu 684 bari hagati y’imyaka 14 na 17 bagaragaweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira, yavuze ko hari ingengabitekerezo ya Jenoside iva mu babyeyi bayishyira mu bana.
RIB ivuga ko umwaka wa 2019 gusa, abantu 536 bakurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, dosiye zabo zoherezwa mu bushinjacyaha.
Dr. Murangira yagize ati: “Muri iyo myaka 6 abakurikiranywe (cases) ni 2 985 harimo abakekwa 4 019. Hari igihe icyaha kimwe gihurirwaho n’abantu barenze umwe.”
Mu 2020 hakurikiranywe abantu 527, umwaka wakurikiyeho hakurikiranwa 560, umwaka wa 2022 baba 447 umwaka wa 2023 baba 590.
Kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 2024 hamaze gukurikiranwa dosiye 325.
Kugira ngo umwaka wa 2023 haboneke ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, RIB itangaza ko byaturutse ku bukangurambaga bwakozwe.
Ati: “Uyu mwaka ushize 2023 ni ho habonetse ibyaha (Cases) byinshi 590. Hano byatewe n’ubukangurambaga bwari bumaze iminsi bukorwa cyane cyane ku bantu bari bafite amakuru y’aho imibiri yari yarashyinguwe, uyu mwaka ushize abantu bitabiriye gutanga amakuru.”
Itegeko ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ingingo yaryo ya 12, isobanura ko umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutuka, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside aba akoze icyaha.
Ibikorwa bikozwe mu magambo ni kimwe mu bigaragaza ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yagize ati: “Amagambo ashengura umutima, amagambo yo kwigamba, yo gushinyagura, yo kunnyenga cyangwa se amagambo atera ubwoba, gukoresha ibikangisho, kumukubita no kumukomeretsa, gutera amabuye hejuru y’inzu ye, kumwicira amatungo, kumwangiriza imyaka, ibi bigize icyaha.”
RIB ishishikariza abaturarwanda kugira ubutwari bwo gutanga amakuru bityo abarokotse Jenoside bashyingure abantu babo, nibura ngo bashobore kuruhuka.
Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru y’ibyerekeye Jenoside, RIB igaragaza ko ibi byaha byazamutse.
Icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu ni cyo cyaha kiza ku isonga ku kigereranyo cya 50% mu gihe irindi janisha risigara rigabana biriya byaha.
Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ni 21.1%, igikurikiyeho ni ukuzimiza cyangwa gutesha agaciro kiri kuri 12%.
Amagambo ashengura umutima aza ku kigero cya 73%, mu gihe kuzimiza cyangwa gutesha agaciro kiri ku kigero cya 10.7%.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira ati: “Nubwo ryaba ijambo uko byaba bimeze kose ntabwo rizihanganirwa.’
RIB ivuga ko abantu bari hagati y’imyaka 31 na 40 ari bo bari mu cyiciro cya mbere cyo gukora ibi byaha.
Ku ngengabitekerezo ababyeyi bigisha abana babo by’umwihariko abari hagati y’imyaka 14 na 17, RIB ibasaba ko bareka kwigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Hari ingengabitekerezo ya Jenoside iva mu babyeyi bayishyira mu bana, aha rero ni ho dushyiramo ingufu cyane tubwira ababyeyi tuti mwaretse kwangiza urubyiruko, kwangiza abana banyu.
Niba wowe ingengabitekerezo ya Jenoside yarakunaniye kuyikuramo kuki ushobora kuyoherereza umwana wawe ukayimushyiramo?”
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu bato, nta handi bayikura hatari ku babyeyi babo.
Umubyeyi gito uha umwana we ingengabitekerezo ya Jenoside bizarangira agiye mu igororero.
Ubuyobozi bwa RIB burasaba ababyeyi kutarerera abana babo kuzajya mu igororero.