Mu gihe habura iminsi itageze kuri itatu ngo isiganwa Kigali International Peace Marathon’ ritangire, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (RAF) buratangaza ko abantu ibihumbi 6991 bo mu bihugu 34 aribo bamaze kwiyandikisha ngo bazitabire iri rushanwa.
Iri rushanwa riteganyijwe ku Cyumweru, tariki 9 Kamena 2024, ryateguwe na RAF ku bufatanye na Ministeri ya Siporo mu Rwanda.
Biteganyijwe ko abazitabira iri rushanwa bazasiganwa ku bihe mu byiciro by’abagore n’abagabo ndetse hakazanahembwa abazahiga abandi muri buri cyiciro.
Kuri iyi nshuro abasiganwa bazazenguruka umujyi wa Kigali mu byiciro bitatu; Full Marathon, Half-Marathon na Run for Peace.
Full Marathon
Biteganyijwe ko muri Full Marathon abazasiganwa baziruka intera ingana na ingana n’ibirometero 42.195 km. Uzaba uwa mbere muri iki cyiciro azahembwa umudali wa zahabu n’ibihumbi 20,000 by’amadorari y’Amerika, uwa kabiri akazahembwa umudali wa silver n’ibihumbi 15,000$ mu gihe uwa gatatu azahabwa umudali wa Bronze n’ibihumbi 7,500$.
Half Marathon
Muri iki cyiciro, abasiganwa baziruka intera y’ibirometero 21.0975km. Uzahiga abandi biteganyijwe ko azahembwa ibihumbi 5000 by’amadorari, uwa kabiri ibihumbi 4,000$ mu gihe uwa gatatu azabahwa ibihumbi 3,000$.
Run for Peace
Abazitabira Run for Peace bazasiganwa intera ingana n’ibirometero 10 km gusa muri iki cyiciro nta bihembo biteganyijwe kuko kigamije gukangurira abantu gukora siporo mu mahoro.
Kigali International Marathon ni irushanwa ngarukamwaka ribera i Kigali mu Rwanda kuva muri 2005. Ni isiganwa rifite icyemezo cya World Athletics Label Road Race kandi rikaba umunyamuryango w’Ihuriro ry’amasiganwa mpuzamahanga.