Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abarenga ibihumbi 58 mu Rwanda batanze amaraso mu 2024
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Abarenga ibihumbi 58 mu Rwanda batanze amaraso mu 2024

igire
igire Yanditswe June 13, 2025
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abantu 58 688 batanze amaraso angana n’udusashi 84 383 mu mwaka wa 2024, aho urubyiruko rwagize ubwiganze bwa 65.3 % mu bayatanze cyane.

Iyo mibare itangajwe mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamaganga wahariwe gutanga amaraso uzaba ku wa 14 Kamena 2025.

RBC igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25 rungana n’abantu 8 322   bihariye 65.3 % by’amaraso yose yakusanyijwe.

Raporo ya 2024 y’Ishami rishinzwe gutanga amaraso muri RBC (NCBT/ National Center for Blood Transfusion) igaragaza ko ayo maraso yakusanyijwe ku masite 606 atandukanye harimo ayo ku bigo by’amashuri, ahasanzwe hatangirwa amaraso, mu bindi bice by’ibyaro n’ahandi hatandukanye.

Mu maraso yakusanyijwe uko ari 84,383, abagabo bayatanzemo  59,394  ni ukuvuga  70.39% mu gihe abagore batanze  24,989 angana na  29.61%.

Zimwe mu mpamvu zigaragazwa zituma abagore badatanga cyane amaraso harimo izijyanye no gutwita, imihango, konsa n’izindi zitandukanye zibazitira.

Abatanze amaraso bari hagati y’imyaka 18-25 bangana na 46,1%, abafite imyaka 26–35 ni 19,2%, abari hagati ya 36-45 21,6%, naho kuva kuri 46-60 ni 12,8% mu gihe abafite 61 kuzamura ari 0.2%.

Isesengura ry’ibitaro ku kunyurwa n’amaraso yatanzwe,(Hospital Satisfaction) mu  2024  muri rusange ryagaragaje ko kunyurwa biri ku kigero cya 99.72% , aho mu maraso akenewe atandukanyijwe,( blood components units)  hari hakenewe  127,198 ariko habonetse 126,837 mu yatunganyijwe yose yatanzwe.

RBC isaba abantu bose cyane cyane urubyiruko gutanga amaraso ku bushake mu rwego rwo kurokora ubuzima bw’abayakeneye.

 

You Might Also Like

UN ivuga ko urubyaro rukomeje kugabanuka ku Isi mu buryo budasanzwe

Abana 37% bari mu byago byo kugira amaraso make

Impungenge ku bagore batinya kwisuzumisha kanseri y’ibere

Umwaka utaha umubare w’abiga igiforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye uzikuba kabiri

Rusizi: 92.1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 barererwa muri ECDs

igire June 13, 2025 June 13, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Meilleur Casino en ligne 2025 – Classement complet.6953
news

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?