Mu itangazo rya Banki y’Abaturage y’u Rwanda yashyize ahabona ku ya 5 Nyakanga 2023, abari abanyamuryango ba Banki z’Abaturage kuva muri Kanama 1975 kugeza muri Nyakanga 2007.
Iryo tangazo rikomeza risaba ko abatariyandikisha mu buryo bwuzuye nk’abanyamigabane ba Banki, kugera ku Ishami ribegereye mbere y’italiki ya 30 Nzeli 2022 bagatanga cyangwa bakuzuza umwirondoro wabo n’aho babarizwa.
Mu koroshya imigendekere myiza y’iki gikorwa, abanyamigabane barasabwa kwegera ahari Ishami rya BPR Bank Rwanda Plc riri hafi yabo, bagasaba umukozi ushinzwe kwakira abakiliya ko abafasha kureba niba bari ku rutonde rw’abanyamuryango, kuri ubu bitwa abanyamigabane.
Bakomeza bamenyesha ko umuntu asanze ari ku rutonde rw’abanyamigabane, asabwa gutanga umwirondoro we n’aho yafatiye ibimuranga, nimero za telefone na imeli. Mu gihe asanze hari ikosa mu myandikire y’amazina ye, cyangwa se hari ikinyuranyo mu mibare y’imigabane ye, yabimenyesha umukozi wamwakiriye kugira ngo abikosore.
Mu gihe umuntu asanze atari ku rutonde rw’abanyamigabane, asabwa gutanga icyemezo kigaragaza ko koko ari umunyamigabane.
Niba yari umunyamigabane wa Banki z’Abaturage zirenze imwe, asaba kureberwa ko ari ku rutonde rwaho maze hakubahirizwa ibireba abanyamigabane.
Iryo tangazo kandi rikomeza rimenyesha ko niba umuntu afite uwo mu muryango we (uwo mwashakanye, umwana, …), akeka ko yari umunyamuryango w’imwe muri Banki z’Abaturage kubimumenyesha kimwe no kuba yaba yaritabye Imana, yamenyesha umuzungura we akaza kwiyandikisha yitwaje icyemezo kimwemerera kuzungura.
Igikorwa cyo kuzuza amakuru ku bantu bari bafite konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda kizakorerwa ku mashami yose ya BPR Bank Rwanda kuva taliki ya 10 Nyakanga kugeza taliki ya 16 Nzeri uyu mwaka.
Uzaza kuzuza amakuru azitwaza Indangamuntu ye na shekiye cyangwa agatabo ka banki bigaragaza ko konti ari iye. Umuzungura wa ny’iri Konti azitwaza Indangamuntu y’umuzungura n’icyemezo cy’uwapfuye gitangwa n’Inzego z’ibanze. Uhagarariye Ikigo, Koperative, cyangwa Ishyirahamwe na we azitwaza Indangamuntu ye n’agatabo ka banki.
Uko gahunda yo kwiyandikisha iteye
Intara y’Iburengerazuba baziyandikisha kuva taliki ya 10-21 Nyakanga 2023, Intara y’Iburengerazuba ni ukuva ku italiki ya 24-07 Kanama, Intara y’Amajyaruguru ni ukuva taliki ya 9-17 Kanama 2023, Intara y’Iburasirazuba ni uguhera taliki ya 19 Kanama kugeza ku ya 1 Nzeri naho Umujyi wa Kigali ni ku ya 4-16 Nzeri.