Igenzura ryahawe abari abayobozi b’ibigo by’amashuri ryasize abataragize amanota 70% kuzamura bahagarikwa mu kazi ko kuyobora ibigo, harimo 349 bo mu mashuri abanza na 541 bo mu mashuri yisumbuye, bazaba abarimu.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Flora Mutezigaju yasobanuye ibyashingiweho kugira ngo abo bayobozi b’ibigo bahagarikwe ku buyobozi, habanje gukorwa isuzuma ry’Akarere nyuma hakorwa iryatanzwe na REB.
Yavuze ko harebwe uburyo umuyobozi afite intumbero y’ikigo, uburyo umuyobozi afasha mu myigire, uburyo umuyobozi akoresha umutungo w’ikigo bahabwa na Leta, uburyo umuybozi akorana n’ababyeyi kuko ishuri ntirikora ryonyine riba rifite ababyeyi.
Ati: “Habanje isuzuma ry’Akarere ryibandaga ku bintu 2 birimo imyitwarire y’umuyobozi muri rusange uburyo umuyobozi akunze akazi ke, byabazwe ku manota 100.
Akarere kayoherereje REB, abari abayobozi b’ibigo 5 277 basuzumwe natwe nka REB dukora isuzuma ry’imikorere y’abayobozi b’ibigo.”
Yagize ati: “Ababajijwe ni abayobozi 5 277, muri bo 890 ni bo bagize amanota ari munsi ya 70% bangana na 16%.
Agaruka ku byo REB yabonye bahuriyeho, yagize ati: “Ibyo twabonye bahuriyeho byavuye mu isuzuma ry’Akarere ni ibijyanye n’imyitwarire y’abayobozi b’ibigo mu gace ko gusuzuma imyitwarire, abatsinzwe muri abo 890 twavaniyeho inshingano yo kuyobora, usanga mu myitwarire bafite amanota make. Uburyo yitwara, uko abana n’abarimu, [….] uko akemura ibibazo byabanyeshuri n’abarimu.”
Dr Mutezigaju yavuze ko icya kabiri ari uburyo bacunga umutungo w’ishuri.
Ati: “Wasangaga abenshi kuri icyo cyiciro bataritwaye neza, ugasanga baribye ibyo kurya by’abana, umuyobozi utahaba uhora yagiye.
Kuri REB, ikindi, abenshi icyongereza cyarabananiye cyane cyane nubwo cyari gifite amanota make. Abayobozi benshi bahagarikiwe iyo urebye imitsindire y’imyaka 3 ku bigo, usanga igenda isubira inyuma.”
Muri abo batsinzwe abenshi ni abafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), kandi abenshi usanga bakuze. Mu 5277, abagabo ni bo benshi kuko basaga 3 100 naho abagore bakaba bari hafi 2 000.
Byagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Ukuboza mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru.
REB ishishikariza abagore bari mu burezi gusaba imyanya y’ubuyobozi bw’ibigo, kuko muri rusange amashuri ayoborwa n’abagore yakoze neza ugereranyije n’abagabo.

