Perezida Paul Kagame yayoboye Inama yahaye inshingano nshya abarimo CG Dan Munyuza, Maj Gen Charles Karamba
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kanama 2023, ya mbere muri uku kwezi iyobowe na Nyakubahwa Perezida w’a Repebilika y’I Rwanda. Yafatiwemo imyanzuro itandukanye nkuko bigaragara mw’itangazo ryasohowe nibiro bya Minisitiri w’intebe.
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iy’inama nuko yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu, aho nka CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri, Maj Gen Charles Karamba agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye igihugu muri AU, Michel Sebera agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea naho Shakila Kazimbaya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.
Kandi iy’Inama yahageye Ange Kagame inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.
Na Francois Ngarambe wahawe inshingano nshya muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda na Setti Salomon wahawe inshingano mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB
Amafoto
CG Dan Munyuza wagizwe Ambasaderi mu MisiriShakila Kazimbaya wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc
Maj Gen Charles Karamba agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia
Ange Kagame umuyobozi w’ungirije mubiro bya Perezida