Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), rwasabye abarimu bigisha mu mashuri y’Incuke, abanza n’ayisumbuye badafite impamyabumenyi mu kwigisha, kwiyandikisha kugira ngo bazahabwe amasomo abagira abarimu b’umwuga.
Ni mu itangazo urwo rwego rwanyujije ku rubuga rwarwo rwa twitter ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, risaba abo barimu kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwitwa TMIS, kuri link http://tmis.reb.rw bitarenze tariki 31 Mutarama 2023.
Aba barimu basabwe kwiyandikisha, mu gihe Iteka rya Perezida ryari ryaranasinywe mu mwaka wa 2017 ryagenaga ko mu myaka itatu abatarize uburezi bagombaga kuba baramaze kubwiga bitarenze 2020, byagera muri uwo mwaka abatarabibonera impamyabumenyi bagasabwa kubuvamo bakajya gukora ibyo bigiye.
Ubuyobozi bwa REB ntibwahwemye kugira inama abarimu bakora akazi ko kwigisha kandi batarize umwuga wo kurera, kujya kubyigira, batabikora bagasezererwa bitarenze muri 2020, nk’uko byari mu Iteka rya Perezida ryari ryarasinywe mu mwaka wa 2017.
Ni icyifuzo cyashimangiwe n’Ibaruwa Uturere twose twandikiwe na REB, idusaba kwandikira abarezi bose bari mu kazi badafite impamyabumenyi yo kwigisha ko basabwa gukemura icyo kibazo, bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2019 kugira ngo uwa 2020 uzagere bafite impamyambumenyi zikenewe mu kwigisha amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Ntabwo icyo cyifuzo cyagezweho, nyuma y’uko bigaragaye ko umubare w’abarimu bize uburezi ukomeje kuba muto ku mubare w’abarimu bakenewe.
Ayo masomo bashyiriweho, ni gahunda yashimishije abarimu benshi banditse basubiza kuri iryo tangazo, n’ubwo abenshi bagaragaje ko uburyo bwo kwiyandikusha bahawe butarimo kuborohera.
Kagenza Samson ati “Ni byiza cyane, ayo mahugurwa arakenewe cyane bishoboka n’abandi babishaka mwabibemerera?”
Ituze Diane ati “Mwiriwe neza? Muradufasha mute ko turimo dufungura iriya link mwaduhaye bigafunguka ntitubone ahatwiyandikishiriza? Murakoze”.
Uwitwa Peacemaker ati “Turabashimiye cyane ku bw’iyi gahunda yo gufasha abarimu batize uburezi bagahabwa amahugurwa, ariko bishobotse harebwa uburyo amahugurwa yajya aba muri weekend kuko abarimu benshi bigisha mu mashuri abanza, biga muri kaminuza zitandukanye kandi biga mu biruhuko”.
Uwitwa Marc ati “Mudufashe turimo kwinjira kuri dashboard tukabibura, REB muturwaneho tutazacikanwa n’amahirwe”.
Undi ati “Ba Nyakubahwa, mudusabire abashinzwe ‘tmis’ bashyire ahagaragara ‘officially steps’ zose turakuzikiza z’uburyo twuruzuza aya makuru muri tmis, ajyanye n’amahugurwa y’abatarize kwigisha. System irakwakira ntiyemere ko ukomeza kuzuzamo ibikenewe”.