Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abarwayi ba malariya bavuye kuri miliyoni hafi 5 bagera ku 630 000
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Abarwayi ba malariya bavuye kuri miliyoni hafi 5 bagera ku 630 000

igire
igire Yanditswe April 24, 2024
Share
SHARE

Mu 2016 abarwaye malariya bari hafi miliyoni 5, kubera ingamba zafashwe mu kuyihashya byatumye mu 2023, ibihumbi 600 000 ari bo barwaye malariya nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC.

Epaphrodite Habanabakize Ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga ku bijyanye no gukumira no kurwanya malariya muri RBC, atangaza ko kugira ngo umuntu abe yavuga uko malariya ihagaze utabishingira ku habonetseabarwayi benshi kuko hari impamvu zitandukanye zabitera.

Yagize aati: “Twe iyo tuvuga uko malariya ihagaze turebera mu bipimo, tureba abarwaye malariya, abarwaye iy’igikatu, abo yahitanye n’uburemere bwa malariya.

Agace runaka gashobora kuvugwaho malariya y’igikatu bishobora guturuka ku bwinshi bw’abarwaye ugereranyije n’abahatuye, bivuze ngo ufashe ku baturage 1000 ni bangahe barwaye?”

Yakomeje agaragaza imibare hashingiwe ku bipimo by’uburyo malariya yagabanyutse.

Ati: “Mu 2016 twagiraga impuzandengo ya 409/1000 naho mu 2022/2023 twagize 47/1000.

Mu kugira ibipimo ni uko dufatira ku mubare w’abarwayi barwaye ku 1000.”

Yongeyeho ati: “Kuva mu 2016-2023, bigaragara ko mu 2016/2017 abarwaye malariya bari 4 900000 ubu raporo ya 2022/2023 bigaragara ko abarwaye malariya bari 627000 mu ijanisha ni ukuvuga ko 2016-2023 hagabanyutseho hafi 90% by’abantu barwaraga malariya.”

Habanabakize kandi yavuze ko hagati ya 2016-2017 hari hafi 18 000 byabazahajwe na malariya y’igikatu, mu mwaka ushize babaye 1 300.

Habanabakize yasobanuye uburyo malariya itavuwe vuba bitarenze amasaha 24 ihinduka malariya y’igikatu.

Ati: “Ntabwo umuntu yicwa na malariya, yicwa na malariya y’igikatu, ni igihe cyose umubu ukwanduje ukamara amasaha 24 utarivuza, uba ufite ibyago byinshi ko ugiye kujya muri malariya y’iyigikatu.”

Yagarutse ku bimenyetso bya malariya, agaragaza aho bitandukaniye, malariya yoroheje irangwa n’umuriro, gucika intege umuntu akaba agifite intege ashobora kujya kwivuza ku mujyanama w’ubuzima akamupima akaguha imiti, ariko kuri malariya y’igikatu ni hahandi usanga umuntu yataye ubwenge.

Yavuze kandi ko mu myaka 5 abaturage bapfaga bahitanywe na malariya babaga ari hafi 400 ku mwaka ubu ushize 51 ni bo bishwe na malariya.

Ati: “Turacyafite urugamba, imibare yerekanaga ko aho yiganje ari Amajyepfo n’Amajyaruguru bahitanywe na malariya. Kugira ngo iguhitane ni uko uba watinze kwivuza. Ushobora kuba hari malariya yoroheje, ariko ukaza mu Turere dufite malariya nyinshi kubera ko ubuvuzi budakora cyangwa se ntitwihutire kwivuza.”

Zimwe mu ngamba zafashije kugabanya malariya harimo gutera imiti yica imibu mu nzu z’abaturage, gutema ibihuru biri hafi y’ingo, gusiba ibidendezi by’amazi, kurara mu nzitiramibu n’izindi.

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire April 24, 2024 April 24, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?