Bamwe mu baturage basenyewe n’intambi zatewe n’iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, barifuza ko ibyo basezeranijwe ko bagomba gusanirwa inzu zabo byakubahirizwa mbere y’uko imirimo yo kubaka uru rugomero isozwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeza gukosora amakosa ayo ari yo yose yaba yarakozwe mu bikorwa byo gusana inzu zangijwe n’imirimo ifite aho ihuriye no kubaka uru rugomero.
Ni abaturage bo mu mudugudu wa Rusumo Border ahegereye aharimo kubakwa urugomero rw’amashyarazi ahuriweho n’u Rwanda, U Burundi na Tanzania.
Basobanura ko ubwo imirimo yo kubaka uru rugomero yari irimbanije, ngo mbere yo guturitsa intambi babanje gusurwa ndetse bamenyeshwa ko inzu zabo zizagirwaho ingaruka.
Inzu 20 nizo ku ikubitiro zahise zangirika aho ba nyirazo bijejwe ko zigomba gusanwa ariko ngo zimwe zigasanwa igice izindi ntizigire icyo zikorwaho, ibitera impungenge ko igihe icyo ari cyo cyose izi nzu zabagwaho.
Usibye inzu 20 zagaragaye ku ikubitiro ko ari zo zangijwe n’intambi, habarurwa izindi nzu 63 zitabaruwe mu cyiciro cya kabiri kandi nazo bigaragara ko igihe icyo ari cyo cyose zashyira ubuzima bw’abazituyemo mu kaga kuko hari n’abacumbikishirijwe hirindwa ko zabagwaho.
Abo inzu zabo zangiritse barifuza ko iki kibazo cyarangizwa mbere y’uko imirimo yo kubaka uru rugomero isozwa dore ko biboneka ko igeze kure.
Ikindi aba baturage bagaragaza ni uko amafaranga basinyira ku masezerano yo gusanirwa atabageraho ahubwo ngo yose ahabwa rwiyemezamirimo akaba ari we ugena uko akoreshwa aho bavuga ko akoresha make ashoboka bityo ngo nabyo babifata nko guhezwa mu bikorwa bibareba.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno asobanura ko ubuyobozi butirengagije ikibazo cy’aba baturage kuko bigaragara ko basenyewe n’intambi, bukizeza ko n’ahaba hari amakosa azakosorwa mu gihe cyihuse ntawe ubirenganiyemo.
Abangirijwe n’intambi zaturikijwe hubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo bifuza ko ikibazo cyabo cyava mu nzira kuko ngo abaturanyi babo amazi y’umugezi w’akagera yangirije imyaka kubera iyubakwa ry’uru rugomero bamaze kwishyurwa inshuro 2 ingurane bemererwa n’amategeko.