Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abashoramari ba Saudi Arabia baje kureba amahirwe ari mu Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Abashoramari ba Saudi Arabia baje kureba amahirwe ari mu Rwanda

igire
igire Yanditswe February 13, 2025
Share
SHARE

Itsinda ry’abikorera 32 bo muri Saudi Arabia bahagarariye Ikigo gishinzwe Ubucuruzi  baraye bageze i Kigali aho baje kureba amahirwe y’ishoramari atandukanye ari mu Rwanda.

Abo bashoramari bagaragaje ko bafite ubushake bwo kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu birebana n’ubucuruzi n’ishoramari.

Iryo tsinda rigizwe n’abashoramari basaga 25 bagaragiwe n’abayobozi bahagarariye ibigo binyuranye bya Leta, riyobowe na Hassan Al-Huwaizi, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’abikorera muri Saudi Arabia, ryataye ryakiriwe ndetse rinasangira na bagenzi babo bo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF)

Aba bashoramari bageze mu Rwanda bakubutse muri Kenya na Tanzania na ho bakaba barimo kureba ahari amahirwe bashoramo imari.

Uru ruzinduko batangiye guhera ku Cyumweru taliki ya 9 Gashyantare, rujyanye na gahunda ya Saudi Arabia yo kurushaho kwagura ubutwererane mu by’ubukungu n’ibihugu by’Afurika, mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba Afurika ituwe n’abaturage basaga miliyari 1.3 biganjemo urubyiruko rushoboye gukora.

I Kigali baragirana inama n’abashoramari ndetse n’abahagarariye inzego za Leta bo mu Rwanda barimo na ba Minisitiri, aho biteganywa ko amasezerano y’ubufatanye kuza gusinywa.

Ibiganiro bagirana bigamije kurushaho gusobanura amahirwe y’ishoramari no kwagura ubufatanye bw’abashoramari ku mpande zombi.

Urwego rw’u Rwnada rushinzweIterambere (RDB) ruragaragariza abo bashoramari amahirwe atandukanye abafunguriwe mu nzego zitandukanye uhereye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ubukerarugendo, siporo n’izindi zirebana na Gahunda y’Igihugu y’Iterambere r’imyaka itanu (NST2).

Biteganyijwe ko mbere y’uko basuriba muri Arabia Saudite, iryo tsinda rirasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yahagaritswe ubu u Rwanda rukaba ruyubakiraho mu guharanira iterambere rirambye.

U Rwanda na Saudi Arabia bisanzwe bifitanye umubano uzira amakemwa ushingiye ku bufatanye butanga umusaruro mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, ingufu n’iterambere ry’ibikorwa remezo. Izindi nzego z’ishoramari ibihugu byombi bifatanyamo harimo ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.

By’umwihariko, Saudi Arabia ni isoko ryagutse ry’umusaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga by’umwihariko imboga n’imbuto bituruka mu Rwanda.

Intambwe imaze guterwa mu butwererane bw’ibihugu byombi yatangiye mu mwaka wa 2018, ubwo ibihugu byombi byasinyaga ku masezerano atangiza umubano mu bya dipolomasi.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire February 13, 2025 February 13, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?