Abashoramari bo muri Hongiriya bagaragarijwe amahirwe menshi y’ishoramari ari mu Rwanda.
Ni amakuru bahawe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Amb Nduhungirehe Jean Patrick na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Mukazayire Nelly.
Babagaragarije ko u Rwanda ari igihugu gifite amahirwe menshi y’ishoramari ndetse abyara inyungu nyinshi ku bashoramari.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi i Budapest, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yatangiye ikiganiro muri Kaminuza y’Ububanyi n’Amahanga ya Hongiriya, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Politiki y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda: Imbonerahamwe y’Icyerekezo.”
Yasobanuye urugendo rwo kwiyubaka igihugu u Rwanda rwanyuzemo, n’inkingi z’ingenzi z’iyo Politiki.
Yagaragaje ko izo nkingi zishingiye ku mutekano, kohereza ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ububanyi n’amahanga bushingiye ku bukungu, isaranganya ry’isoko mu karere, ndetse no guteza imbere ubuhahirane hagati y’abaturage.
Muri urwo ruzinduko rw’abo bayobozi kandi ku wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Ambasade y’u Rwanda i Budapest muri Hongiriya, yari yaratangiye gukora mu mwaka wa 2024.
Ni Ambasade yatashywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, ashimangira ko ari inyongera nziza cyane kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bice bitandukanye ku Isi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Budapest, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye ubutwererane rufitanye na Hongiriya.
Yagize ati: “U Rwanda ruha agaciro gakomeye umubano rufitanye na Hongiriya. Turashaka kuwugeza ku rundi rwego tureshya ishoramari ry’abikorera. […] Twiteguye kubakira kuri iyo ntera mu kurushaho kwagura ubutwererane, ubucuruzi n’ishoramari, kongera inyungo duhuriyeho haba ku bihugu n’abaturage babyo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongiriya Péter Szijjártó, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigira uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika, aho rufite abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro.
Yahamije ko umutekano w’Afurika ari uwabo, bityo biteguye gukorana n’u Rwanda muri urwo rwego.
Ambasade yatashywe ku mugaragaro ifasha mu kwimakaza umubano w’ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongiriya, Margueritte Francoise Nyagahura, yashyikirije Perezida wa Hongiriya Dr. Tamás Sulyok inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda ku wa 26 Werurwe 2024.
Ibihugu byombi bimaze kubaka umubano ushingiye ku bufatanye aho mu mwaka wa 2023, uwahoze ari Perezida wa Hongiriya Katalin Novák yasuye u Rwanda, bishimangira ubushake bwa politiki mu gukorana mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ibijyanye n’ingufu, amazi, ubucuruzi, n’umubano mu bya dipolomasi.
Urwo ruzinduko rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano arimo ay’uburezi, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bahawe amahirwe yo kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu ndetse bemeranya guhana amahugurwa no gufashanya kubaka ubushobozi.
Hongiriya kandi yemeye gutanga inguzanyo ya miliyoni 52 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwo kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge.
U Rwanda na Hongiriya kandi byasinyanye amasezerano yo koroshya ingendo kugira ngo imigenderanire mu bucuruzi n’ubukerarugendo ku mpande zombi byorohe.




