Abatujwe mu mudugudu wa Rugerero babarirwa mu miryango 142, bibumbiye muri Koperative Tumufitiye Icyizere, bakaba barahawe inyubako, ishuri ry’incuke, isoko n’umushinga w’inkoko 7,200 zitera amagi, ubu zikaba zitanga umusaruro ku kigero cya 94%.
Baganira na Kigali Today, batangaje ko bamaze kwigirira icyizere cyo kubaho, kuko umushinga bahawe urimo gutera imbere bakaba barimo gutecyereza ibindi bakora.
Mukeshimana Adelphine ashimira Leta y’Ubumwe irangajwe imbere na Perezida Kagame, wabatekerereje umushinga ubyara inyungu.
Ati “Uyu mushinga udufitiye akamaro kanini, kuko twatangiye kujya dubabwa amagi, ndetse n’abana baje bari mu mirire mibi batangiye kuyivamo, ibi byose rero tubishimira Umukuru w’Igihugu.”
Akomeza avuga ko aya magi atagirira akamaro abana gusa, kuko bafitemo abasaza n’abakecuru benshi ubona ko bayahabwa bayakeneye.
Nzabonimpa Emmanuel, umwe mu batuye muri uyu mudugudu wa Rugerero, avuga ko bahabwa amagi kandi bakayabonera ku gihe, bakaba bizeye ko baciye ukubiri n’imirire mibi.
Agira ati “Buri mugoroba tujya duha amagi isibo, mu gihe dufite amasibo 12. Iyo tugeze mu rugo tubaha amagi bijyanye n’uko bangana kuko buri muntu agenerwa igi rimwe kandi, twizera ko biturinda imirire mibi.”
Nzabonimpa avuga ko kuba baha amagi abatuye mu mudugudu bitabatera igihombo, ahubwo bifasha abawutuye kugira ubuzima bwiza, gusa ngo bakora n’ibikorwa byo kwizigamira, bakaba bamaze kuzigama agera kuri Miliyoni 40 mu gihe cy’amezi ane.
Agira ati “Turimo gutecyereza kuzagura ingurube na zo zikaduteza imbere, ikindi ni uko uyu mushinga uzajya utugurira ubwisungane mu kwivuza, ndetse bikunze hagurwe imirima yakoreshwa n’abatuye mu mudugudu abantu turusheho kubona imirimo.”
Ibi abihera ku mibare bakora n’ibyo binjiza bakuye ku nkoko bahawe, ubu zimaze amezi ane zitanga umusaruro.
Ati “Inkoko zirya toni ibura ibiro bikeya ku munsi, niba baraduhaye inkoko 7,200 hakaba hamaze gupfamo esheshatu n’izindi 20 zirwaye, izisigaye zitanga amagi 6,800 ku munsi kandi igi rigura amafaranga 140. Niba zirya toni kandi ikiro kigura 605 usanga hari inyungu dusigarana, bigatuma hari ibihumbi 400 bisigara kuri konti, kandi uko yiyongera azadufasha gukora indi mishanga izafasha abaturage.”
Uyu muturage avuga ko nibakomeza gukora neza, bizafasha abatuye umudugudu kwihangira umurimo harimo gucuruza amagi, gucuruza ifumbire babona, ubworozi bw’ingurube hamwe no kugura ubutaka bashobora gukoresha mu kubona ibibatunga no gutanga akazi.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero watashywe tariki ya 4 Nyakanga 2023, utuzwamo imiryango 142, watashywe umaze gutwara Miliyari 18 z’Amafaranga y’u Rwanda, urakurikira indi midugudu yubatswe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Kigali muri Nyarugenge na Nyagatare, aho abaturage bayituzwamo bahabwa imishinga ibafasha mu gukemura ibibazo bahura nabyo.