Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyagaragaje ko buri mucuruzi wa gaz agomba kuba afite umunzani upima ibilo mbere yo kuzicuruza ku bakiliya, kinibutsa ababona abatabikora kubatunga agatoki.
Bamwe mu bakoresha gaz mu guteka bo mu Mujyi wa Karongi bavuga ko nta makuru bafite y’uburyo bamenya niba yuzuye mbere yo kuyigura, bagakeka ko hashobora kubamo n’uburiganya.
Muri ubu bucuruzi, hari ababa bafite iminzani n’abatayifite ndetse abayikoresha bavuga ko bibarinda amakimbirane n’abakiliya babo.
Umukozi mu Ishami rishinzwe ingero n’ibipimo mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB, Kabalisa Placide, yavuze ko abaturage bakwiye kujya basaba gupimirwa ibilo bya gaz mbere yo kuyigura ndetse bakagaragaza n’abacuruzi batabikora.
Itegeko ryo mu mwaka wa 2020 rigenga ingero n’ibipimo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 14 na 15, rivuga ko umuntu wese, ukoresha ingero n’ibipimo nabi, ukoresha ibitujuje ubuziranenge, ibidafite ibimenyetso bibyemeza, ibitagenzuwe cyangwa ibitemewe gukoreshwa, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw kandi ibyo bikoresho bigahagarikwa gukoreshwa kugeza igihe byujurije ingero n’ibipimo bisabwa.
Ni mu gihe ukora igikoresho gipima kitujuje ibisabwa n’iri tegeko, ihazabu ahanishwa igera kuri miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.