Abavuye Kangondo ,ubuzima bwarahindutse

igire

Abavuye mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro baseta ibirenge, barabyinira mu bicu  nyuma y’imyaka ibiri bimuriwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza mu Mujyi wa Kigali.

Mu mpera za 2022 nibwo hafashwe icyemezo cyo kwimurira mu Busanza abahoze batuye mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro.

Ni icyemezo cyakiriwe mu buryo butandukanye kuri aba baturage.

Bamwe barijujuse ndetse bagana inkiko ariko abandi bemera kwimuka nta mananiza.

Abavuye muri aka gace karangwaga n’imiturire itanoze basanze inzu z’icyitegerezo zijyane n’icyerekezo cy’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, mu Busanza.

Mu isoko bubakiwe, bamwe batangiye ubucuruzi, abana nabo bafite aho bakinira, batandukanye n’uko byari bimeze mu Kangondo aho imiterere y’aho itabemereraga ubwisanzure.

Uwamahoro Cecile, umwe mu bahoze batuye Kangongo avuga ko nta kintu na kimwe cyatuma akumbura Kangondo.

Abaturiye uyu mudugudu nabo bavuga ko agace kabo kateye imbere kuva ubwo abimuwe bahatuye.

Abahanga mu bijyanye n’imiturire bavuga ko gukomeza kubaka imidugudu nk’iyi bizafasha gukemura ikibazo cy’imiturire y’akajagari no gutanga serivisi zihuse zirimo ibikorwaremezo byibanze.

Umudugudu wa Busanza wubatse mu Murenge wa Kanombe utuwe n’imiryango 1260 yimuwe Kangondo na Kibiraro.

 

 

Umwanditsi: Juventine Muragijemariya

Share This Article